Umutwe wa w’inyeshyamba za M23 washinje ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo kwica abaturage bo mu bice bya Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni bikubiye mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yashize hanze ku mu goroba wo ku wa Mbere tariki ya 27/05/2024.
Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka buvuga ko Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa zishe zirashe abaturage ba basivile umunani bo mu gace ka Kikuku kandi bakomeretsa abandi icyenda ahagana ku isaha z’u mugoroba wajoro w’ejo ku wa Mbere.
Nk’uko yabisobanuye muri ubwo butumwa, yavuze ko iri huriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo ryakoresheje kurasa ibisasu biremereye i Kikuku, muri ubwo buryo birangira bihitanye abasivile.
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko ibi bisasu byatewe n’uruhande rwa leta ya Perezida Félix Tshisekedi ko bitaguye gusa mu gace ka Kikuku ko ahubwo byageze no mu nkengero z’aka gace kandi bigira ibintu byinshi byangirije birimo n’inyubako z’abaturage ndetse bisenya n’amazu agera kuri ane y’aba baturage babasivile.
Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka bukomeza buvuga ko Ingabo za SADC, FARDC, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na FDLR ko aribo barinyuma y’ubu bugizi bwa nabi.
Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka busoza buvuga ko M23 yamaganye y’ivuye inyuma ubwicanyi ihuriro ry’Ingabo za RDC zikorera abasivile; igasaba kandi ko iri huriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo ryaryozwa ibyaha rigize igihe rikorera abaturage ba Banyekongo ahanini mu Burasirazuba bwa bw’iki gihugu.
Rwandatribune.com