Abasirikare babiri ba Uganda bishwe, n’ imodoka ebyiri za gisirikare ziratwikwa ni igitero cyakozwe n’abarwanyi bitwaje intwaro ba ADF Mu giturage cya Mundubiena, ni mu birometero 8 gusa uvuye muri komine ya Mangina, Muri teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi ni ibyabaye ku gicamunsi cyo kuwa mbere, tariki 27/05/2024 ubwo aba barwanyi batwikaga imodoka ebyiri zari ziri kumwe muri Convoy y’ abasirikare ba Mangina aho Bari mu ruzinduko rw’ akazi berekeza Mundubiena.
Nkuko Rocky Muvunga yabitangarije itangazamakuru yavuze ko atari izi modoka gusa zatwitswe kuko hari n’ abasirikare ba FARDC bari babifite mu nshingano kurinda izi modoka nabo bakomerekejwe n’icyo giteron abandi babiri ba Uganda bo bahasiga ubuzima.
Aba basirikare baguye mu gico batezwe n’aba barwanyi ba ADF ubwo bari mu rugendo berekeza Mundubiena bagiye gushaka amakuru ku bijyanye n’ ikibazo cy umutekano kubera ibihuha byari bimaze iminsi bicicikana muri ako gace.
Ubwo bari mu nzira bagenda babwiwe ko bagomba kuva mu binyabiziga barimo kubera ikibazo cy’ umuhanda, bakagenda n’ amaguru berekeza kodukudu.
Mu nzira bagaruka nibwo bumvishe urusaku rw’ amasasu basanga abagizi ba nabi babakurikiye batatse baba sirikare b’ abarinzi bari basigaranye n’ imodoka zabo bari basize inyuma.
Muvunga avuga ko aba barwanyi ba ADF basanze bamaze gutwika imodoka ebyiri, bamaze no kwica umusirikare wo muri Uganda banakomeretsa n’ umusirikare wa Congo wari mu basigaye ku burinzi.
Itangazamakuru ryagerageje kubaza umuvugizi w’ igisirakare cya Congo muri ako gace ariko ntibyakunda.
Rocky Muvunga yahumurije abaturage baturiye aka gace ndetse anavuga ko igisirakare cya Congo Kiri gushakisha abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi.
TUMUKUNDE Aliah
Rwandatribune.com