Imirwano ikaze yongeye kubura mu nkengero za centre ya Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Gihugu cya Repubulika ya demokoarasi ya Congo.
Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko FARDC ari yo yabanje kugaba ibitero mu bice bigenzurwa na M23, byaturutse mu gace ka Mugunga gaherereye mu mujyi wa Goma. Hakoreshejwe imbunda ziremereye, zirasa mu ntera ndende.
Ni imirwano ishamiranije ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokokarasi ya Congo n’izumutwe w’ Inyeshyamba za M23 urwanya ubu butegetsi bwa Kinshasa, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Iyi mirwano yatangiye igihe cy’isaha z’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 30/05/2024, ikaba irimo kubera ku misozi y’iteganye n’ umujyi wa Sake.
Ni imirwano irimo ikomeje kumvikanamo imbunda ziremereye n’intoya, kandi ko ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, abacanshuro, Sadc na Wazalendo, zatangiye guhunga zisubira mu bice bitagenzurwa na M23.
Umwe mu baturage b’i Sake yagize ati “Guhera saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, FARDC ziri i Mugunga zatangiye kurasa kuri Antene eshatu za Kiluli hafi y’umujyi wa Sake. Kugeza ubu, ibisasu by’inyeshyamba byaturutse muri Maleje biri kugwa i Sake. Byari ibisasu bine byaguye muri uyu Mujyi. Imwe mu mitungo y’abaturage yangiritse. Ibintu biragoye muri Sake no mu nkengero.”
Amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko ingabo zirwana ku ruhande rwa leta Congo arizo zabanje gutangiza iyimirwano musaha ya saa kumi z’igitondo aho zabanje kurasa mu birindiro bya M23 biri ahitwa Madimba na Ngumba biza kurangira babahindukiranye bageze aho bita ku Rupangu na Kimoka inyeshyamba za M23 ziharasira ibifaru 5 by’ Ingabo za SADC ziri mubutumwaba SAMIDRC ikindi gifaru gifatwa matekwa, hafatwa kandi n’imodoka yo mu bwoko bwa Kamyo.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024 zabyukiye mu mirwano n’umutwe witwaje intwaro wa M23 hafi y’Umujyi wa Sake, uherereye muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ikinyamakuru Actualite cyanditse ko bitewe n’iyi mirwano, urujya n’uruza mu muhanda wa Goma na Sake rwahagaze, kandi abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bari basanzwe bajya gufasha abari mu nkambi zitandukanye ntabwo bagiyeyo uyu munsi.
Agace ka Mugunga FARDC yashinzemo imbunda ni ko gaherereyemo inkambi yaguyemo ibisasu tariki ya 3 Gicurasi 2024, byishe abasivili 35. Umuryango w’abaganga batagira umupaka, MSF, washinje izi ngabo guteza impfu z’impunzi bitewe n’uko zashinze imbunda mu nkambi.
Iy’i mirwano ibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize leta ya Kinshasa yari yatangaje Guverinerinoma nshya igizwe n’abaminisitiri bagera kuri 52, aho Minisiteri w’intebe w’iki Gihugu yavuze ko leta ye izanye undi murego wo guhashya umutwe wa M23, ndetse no ku wirukana ku butaka bwo mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.
Rwandatribune.com