Mu mirwanpo yabaye ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 3 Kamena uyu mwaka, hagati y’ingabo za Kongo n’abafatanyabikorwa bayo bahanganyemo n’inyeshyamba za M23 yabereye mu bice bikikije umujyi wa Kanyabayonga, Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru MONUSCO yemeje ko ishyigikiye FARDC n’abo bafatanyije.
Iyi mirwano yabereye cyane cyane kuri Axe ya Kilambo-Bulindi, mu burengerazuba bw’umujyi wa Kanyabayonga, ku muri Teritwari ya Rutshuru, ndetse yerekeza no mu bice bya Maysafi-Lubwe, muri parike y’igihugu ya Virunga, kuri Axe ya Kanyabayonga-Rwindi.
Umuvugizi wa MONUSCO, Liyetona-Koloneli Kedagni Mensah, yemeza ko abasirikare babao bagize uruhare mu gutera inkunga igisirikare cya Congo mu kurwanya Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Mensah yavuze ko ubu barimo kugerageza kuzenguruka ibice bituwe n’abaturage bafatanyije n’ingabo za FARDC n’abo bafatanyije ngo mu rwego rwo kurinda abaturage batuye muri Kanyabayonga.
Yagize Ati: “Iki kibazo cy’umutekano muke gikomeje kuba agatereranzamba aho dusaba ko ndetse hakoherezwa abandi basirikare ba MONUSCO bahagije kugirango badufashe gucunga umutekano.
Ati Ni yo mpamvu, kuva ku ya 30 Gicurasi 2024, itsinda ry’abasirikari ba Nepali ryongeye koherezwa muri ako gace kugira ngo ririnde ikigo cya gisirikari cya Kanyabayonga.
Kohereza abasirikare b’ingabo za L’ONU muri ibi bice ngo bikorwa mu rwego rwo kubahiriza inshingano za MONUSCO mu kurinda abaturage b’abasivili no kubafasha kubaho batekanye.
Imirwano iherutse kubera muri Teritwari ya Rutshuru, yatewe n’igitero M23 yagabye muri Kanyabayonga, nanone bitewe nuko IGisirikarei cya Congo FARDC kibagabyeho ibitero mubirindiro byabo maze bituma umutekano urushaho kuba mubi cyanendetse n’ubutabazi bw’abaturage burabura kubera imiterere y’aha hantu.
Iki gitero kikaba cyaratumye itsinda ry’abasirikari babaga Kanyabayonga kugira ngo barinde abaturage bahunze imirwano nabo ahunga ndetse bata n’ibikoresho bitandukanye bya gisirikari birimo imodoka z’intambara n’izindi kamyo zitwara abasirikari.
« Le bataillon malawite a escorté certaines des personnes déplacées vers des abris sécurisés, a fourni des soins médicaux et a facilité le déplacement des civils de Kilambo, Mirangi et Kanyabayonga vers Kirumba », selon la même source.
De son côté, la société civile de Bwito, territoire de Rutshuru (Nord-Kivu) plaide en faveur du déploiement de plus de moyens pour les FARDC afin de faire face à ces attaques rebelles, mais aussi de faciliter l’assistance humanitaire d’urgence en faveur des milliers de familles qui sont récemment déplacées à la suite de ces combats.
Combats FARDC-M23
Amakuru akomeza avuga ko abasirikari ba Malawi bahise bayabangira ingata bahungana n’abaturage bitwaje guherekeza impunzi kwerekeza Kilambo kugira ngo babafashe kubona ubuhungiro muri Kilambo, Mirangi na Kanyabayonga no kuvura inkomere kugera i Kirumba.”
Ku ruhande rwa Sosiyete Sivile ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru irasaba ko hashyirwaho ibikoresho byinshi by’ingabo za FARDC mu rwego rwo guhangana n’ibi bitero by’inyeshyamba za M23, ariko kandi bikanorohereza kubona ubutabazi bwihutirwa bw’ibihumbi n’ibihumbi by’imiryango iherutse gukurwa mu byabo n’intambara.
Rwandatribune.com