Mu karere ka musanze hatangijwe inama yiga ku mahoro, umutekano n’ubutabera by’Afurika Iyi nama yitabiriwe n’abatari bake ndetse n’impuguke zitandukanye zo hirya no hino muri Afurika, aho bari buganire mu gukomeza amahoro, umutekano n’ubutabera muri Afurika.
Ibi biganiro bikaba byibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Amahoro n’umutekano mu isi ya none: Uko byifashe muri Afurika.”
Dr. Emmanuel Ugirashebuja akaba n’intumwa nkuru ya Leta, yatangije iyi nama ashimangira iyo nsanganyamatsiko ibiganiro bizubakiraho avuga ko iziye igihe, abisobanura avuga ko uko iterambere rirushaho kwiyongera ryongera n’ibihungabanya amahoro n’umutekano, kandi ibyo bikagira uruhare mu guhungabanya umudendezo wi Kiremwamuntu.
Avuga ko iterambere isi iganamo ryihuta ndetse rikongera ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ibyorezo bikiyongera. Aha yatanze urugero kuri COVID 19 yagize uruhare mu ihungabana ry’ubukungu bw’isi, asaba abitabiriye iyo nama gukurikira neza ibiganiro bizakorwa bigamije gushakira igisubizo ibyo bibazo byose kandi bagafata mu Rwanda nko mu rugo.
Iyi nama mpuzamahanga yitabiriwe kandi n’abanyeshuri bo ku rwego rwa Ofisiye baturuka mu bihugu icyenda birimo u Rwanda, Botswana, Kenya, Lessoto, Malawi, Namibie, Somalie, Soudan y’Epfo na Tanzania.
Nkuko byitezwe iyi nama mpuzamahanga yiga ku Mutekano, amahoro n’ubutabera izamara iminsi ibiri ndetse ikaba yahereye kuri uyu wa kabiri tariki 05 ikazarangira ku itariki 06 Kamena 2024.
NIYOGISUBIZO Cynthia
Rwandatribune.com