Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 bwikomye umuryango w’Abibumbye (ONI) ukunze kugendera ku makuru adafatika, kubirebana n’intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC, ugatangaza amakuru atari yo.
Ni ibikubiye mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’umvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka aho yakoresheje urubuga rwe rwa x, avuga ko umuryango w’Abibumbye utari ukwiye kugendera ku bidafatika, ko ahubwo wakogombye kuba icyitegererezo.
Muri ubu butumwa bugufi Lawrence Kanyuka yashize hanze yagize ati: “Rwose dushingiye ku makuru tumaze gukusanya, kandi tuvanye ahantu hatandukanye, dusanga raporo y’itsinda ry’impuguke z’u muryango w’Abibumbye muri Congo iheruka gushyirwa ahagaragara yuzuyemo amakuru adafatika.
Twasanze ari amakuru ayobya ndetse arimo n’ibimenyetso mpimbano. Nta kindi iyi raporo igamije usibye kwanduza isura y’ihuriro ry’imitwe ya Politiki n’Igisirikare rya AFC.” Iyi raporo y’itsinda ry’impuguke z’u muryango w’Abibumbye, ivuga ku byaha byo mu ntambara uyu mutwe wakoze.
Yashimangiye ibi avuga kandi ati: “Iyi raporo y’itsinda ry’impuguke z’u muryango w’Abibumbye, yakozwe mu rwego rwo kugira ngo bazaduharabike mu nama iteganijwe kuba y’akanama gashinzwe umutekano, muri iyo nama binateganijwe ko ONI izaha inkunga ya gisirikare ingabo ziri mu butumwa bwiswe SAMIDRC mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.”
Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka bwakomeje bugaragaza ko ingabo za SAMIDRC ziri mu butumwa bwa mahoro mu Burasirazuba bwa RDC ko zifatanije n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda, ndetse ko kandi zifatanije n’imitwe y’itwaje imbunda irimo Wazalendo n’abacanshuro ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Kanyuka avuga ko ibyo Ingabo za SADC zakoze binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, ndetse ko kandi ko binyuranyije n’amasezerano y’uyu muryango w’Abibumbye.
Akomeza avuga ko umuryango w’Abibumbye utari ukwiye gushigikira igisirikare cya leta ya Kinshasa kizwiho kwica no gusahura imitungo y’abanegihugu, kandi ko iz’ingabo zibiba amacakubiri mu moko aturiye u Burasirazuba bw’iki Gihugu, bityo bikarema intambara zidashira, mu bice byinshi birimo Minembwe na Ituri.
Ubutumwa bwa Lawrence Kanyuka busoza busaba akanama gashinzwe umutekano ku isi gukora iperereza ry’imbitse ku bwicanyi bwabereye i Goma bukozwe n’Ingabo zo mu itsinda ridasanzwe rishinzwe ku rinda umukuru w’igihugu, ku ya 30/08/2023.
Iri perereza kandi, rizakorwe mu mavillage yatwitswe i Masisi, ndetse no kwikwirakwizwa ry’amagambo y’inzangano ashingiye ku moko akunze gukoreshwa n’abanyapolitiki bo muri iki Gihugu.
Kanyuka kandi ati: “Duhangayikishijwe n’imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Rwandatribune.com