Umuyobozi wa polisi ya Kishishe yarashwe mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 11 Kamena i Kanyatsi mu mirwano hagati ya FARDC na M23 ikikije umujyi wa Kanyabayonga, intara ya Lubero (Kivu y’Amajyaruguru).
Amakuru akomeza avuga ko abasivili batanu bakomeretse nyuma y’ibisasu byatewe muri ako gace kari kuberamo imirwano kandi bikomeje kwibasira abasivile bo muri uyu mujyi uherereye mu majyepfo y’ubutaka bwa Lubero.
Iyi mirwano yibanze mu bice bya Bulindi na Butalongola, nko mu birometero 10 uvuye mu mujyi wa Kanyabayonga.
Ibi byabaye kuri uyu wa gatatu akaba ari ku munsi wa 17 imirwano imaze iri kubera muri kariya gace.
Benshi mu baturage bo muri kariya gace bakomeje kwimura imiryango yabo i Kanyabayonga kugirango birinde iyi mirwano.
Nibura imiryango ibihumbi 50.000 bimutse bahunze iyo ntambara bakaba bari mu uzima bubi cyane.
Rwandatribune.com