Kuri uyu wa 23 Nzeri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo yakiriye abakomando 200 boherejwe n’igihugu cya Kenya gufasha ingabo z’iki gihugu kurwanya imitwe y’inyeshyamba iri muri aka gace, kuva icyo gihe ibinyamakuru byo muri DRC bitangira kwandika ko inyeshyamba za M23 zahiye ubwoba zigahunga. Nyamara uyu mutwe wemeje ko usibye no guhunga nta na santimetero n’imwe bateze kurekura mbere y’ibiganiro na Leta
Ibi umuvugizi w’uyu mutwe Major Willy Ngoma yabitangaje ubwo yanyomozaga, abavuga ko izi nyeshyamba zabonye abakomando baturutse muri Kenya bagatangira gushya ubwoba, ndetse bakarekura uduce bari bafashe, nawe yemeza ko ibyo bigenda byandikwa, ari polopagande gusa, kuko nta na Santimetero n’imwe bashobora kurekura mbere y’uko bicara kumeza y’ibiganiro na Leta ya Congo.
Ibi binyamakuru byagiye byandika ko kuva ku mugoroba wo ku wa 26 Nzeri, uyu mutwe wa M23 wahindaguye imyanya y’inyeshyamba mu rwego rwo kwirwanaho, byatumye abaturage bamwe boherezwa i Bunagana abandi i Chengerero.
Umuvugizi w’uyu mutwe Major Willy Ngoma yavuze ati “ uyu munsi Izuba ryarashe rifite umucyo utangaje mu kirere cya Bunagana n’ahandi mbese igitondo kiracyeye cyane, ni ikimenyetso cy’umutuzo uganje mu karere tuyobora.”
Inyeshyamba za M23 zivuga ko zifuza ibiganiro bigamije gucyemura ibibazo byatumye begura imbunda ko mu gihe bataricara ku meza y’ibiganiro na Perezida Tshisekedi hatazaboneka umuti urambye.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wemeza ko ntawe uzendereza cyakora bakongera ho ko uzabenderanyaho we, nabo bazafata imbunda birwaneho. Bati” icyo tugamije ni amahoro arambye, bityo nibareka tugashakira hamwe uwo muti bizadufasha, ariko nibakoresha intwaro, intambara izahindura isura.”
Umuhoza Yves