Umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo yagiriye uruzinduko rudasanzwe i Goma, menya ibyarwo.
Ku wa Gatatu, tariki ya 12 Kamena2024, nibwo umuyobozi mukuru w’Ingabo za RDC, Gen Christian Tshiwewe Songesa, yagiye i Goma ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bw’iki gihugu, mu ruzinduko rugamije gushyira hamwe icyakorwa kugira ngo M23 itsindwe.
Nk’uko byatangajwe n’umvugizi w’ihuriro rya FARDC-SAMIRDC, bwana Lieutenant Mbuyi Karonji Reagan, yavuze ko Gen Christian Tshiwewe Songesa uruzinduko arimo i Goma rugamije gusura ibikorwa by’ingabo za SADC no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo ihuriro ry’Ingabo za SADC na FARDC hamwe n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo bakomeze ibitero byo guhashya umutwe wa M23 umaze igihe ujegeza leta ya Kinshasa.
Yanavuze ko umugaba mukuru w’Ingabo za RDC yakiriwe i Goma n’umusirikare uyoboye Ingabo za SADC, Major Gen Monwabisi Dyakopu.
Uyu muvugizi w’ihuriro rya FARDC-SAMIRDC, yanasobanuye ko Gen Christian Tshiwewe Songesa muri uru rugendo yahaye umurongo Ingabo za SADC n’iza FARDC zigenderaho ugamije ku rwanya M23.
Ay’amakuru anavuga kandi ko muri uru rugendo rwakozwemo ibiganiro bihuza imitwe y’inyeshamba ifasha iki gisirikare cya leta ya Kinshasa, mu rugamba gihanganyemo na M23.
Uru rugendo rukozwe mu gihe ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, abacancuro na SADC baheruka gukubitwa inshuro bakubiswe n’Ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.
Ni mu mirwano iheruka kubera mu nkengero za centre ya Kanyabayonga no mu bice byunamiye umujyi wa Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubusanzwe Ingabo za SADC zaje mu Burasirazuba bwa RDC mu rwego rugamije gushigikira leta y’iki gihugu guhashya umutwe wa M23.
Nubwo bimeze bityo M23 ikomeje kurusha imbaraga iri huriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, ni mu gihe uwo mutwe wakomeje kwigarurira ibice byinshi byo muri yi Ntara ya Kivu Yaruguru mu buryo butigeze bubaho, ndetse uyu mutwe umaze gufata utundi duce two muri Kivu y’Amajy’epfo.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com