Abasirikare babiri ba FARDC bishwe batwitswe n’abaturage bitwaje intwaro i Kirumba ho muri Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ubwo baribashyiriye bagenzi babo ibiryo ndetse n’imodoka bari barimo nayo barayitwika.
Iyi radio ivuga ko aba basirikare bafashwe n’urubyiruko rwari rwitwaje imbunda rwo mu gace ka Njiapanda ho muri grupema ya Baswagha, mu birometre 76 uvuye mu burengerazuba bw’u mujyi wa Butembo, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Yanatangaje ko ibi kandi ko byemejwe n’umuyobozi wa Teritwari ya Lubero, watangaje ko aba basirikare ba FARDC baguye mu gico cy’ururubyiruko rwitwaje imbunda, maze ngo bahita babafata bakabambura intwaro, ari nabwo bahise babatwika.
Mu kubatwika bakoresheje amapine nyuma y’uko bari bamaze kuyamenaho lisansi nk’uko byasobanuwe ngo ni uko aba basirikare babiri bafashwe ubwo bari bashiriye bagenzi babo ibiryo bari mu gace kitwa Maikengo.
Ubuhamya bwatanzwe kuri Radio Okapi buvuga buti: “Ahagana isaha ya saa kumi, ku isaha yo muri ibyo bice, abasirikare bari mu gikamyo cya gisivile bari batwaye ibiryo bya basirikare, nibwo baguye mu gico cyashizweho n’itsinda ry’abasore bitwaje intwaro bataramenyekana, bahita babica babatwitse.”
Mbere y’uko babatwika babanje kubirukaho, ndetse n’imodoka barimo nayo barayitwika, nk’uko ibi byemejwe n’umusirikare uyoboye teritware ya Lubero.