Amakamyo mirongo ine y’ibicuruzwa byavaga muri Beni amaze ibyumweru bitatu ahagaritswe i Kanyabayonga, bitewe n’imirwano ikomeje kuba hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC.
Amakuru avuga ko bidashoboka ko aya makamyo ajya i Kiwanja, Goma n’ibindi bice byo mu majyepfo y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kubera Intambara.
Aya makamyo ngo yari atwaye imbaho n’inkwi, amavuta, n’ibindi biribwa n’ibikoresho bitandukanye.
- Kwamamaza -
Umwe mu bashoferi witwa Eric Bahati Kasanga yabwiye radio okapi fukesha iyi nkuru ko kwambuka bajya mu bice byavuzwe haruguru byananiranye.
Ati: “Twageze hano dushaka kwambuka kugira ngo dukomeze urugendo rwacu, abasirikare baratubuza none ibyumweru bitatu birashize kuva imirwano yatangira muri kano gace, turacyahari ”
Kugeza ubu imirwano iracyakomeje hagati y’ihuriro rya FARDC na M23 mu duce dutandukanye twa Kivu y’Amajyaruguru. Agace ka Kanyabayonga kari muri utwo duce turikuberamo isibaniro y’urugamba.
- Kwamamaza -
Mucunguzi Obed.
Rwandatribune.com