Ubuyobozi bw’ umutwe wa M23/AFC bwamaganye icyemezo giherutse gufatwa n’ubuyobozi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru cyo gufunga umuhanda wa Goma-Kibumba na Rutshuru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi ni ibikubiye mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yashize hanze akoresheje urubuga rwe rwa x rwahoze rwitwa Twitter.
Muri ubwo butumwa bugufi yanditse avuga ko M23 yamaganye yivuye inyuma ifungwa ry’ umuhanda wa Goma-Kibumba ukomeza ujya muri Teritware ya Rutshuru.
Yagize ati: “Twamaganye cyane ifungwa ry’u muhanda wa Goma/ Rutshuru. Ibyakozwe n’ubutegetsi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ni amakosa.”
Yakomeje agira ati: “Iki cyemezo kigaragaza icyifuzo nkana cyo gushyira umujyi wa Goma mu kaga, aho bigira ingaruka mbi ku baturage bahaturiye.”
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko iki cyemezo cyo gufunga umuhanda wa Goma-Kibumba na Rutshuru, cyafashwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa kigaragaza neza ko ubu butegetsi budashobora kugarura umutekano muri aka gace, ahubwo ko bukomeza kuwutezamo ibibazo.
Muri ubwo butumwa kandi bunamagana ikadamizwa rikomeje gukorerwa abaturage kandi rikozwe n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ndetse n’ihuriro ry’abo bafatanyije kurwanya M23.
Banasobanura ko uku gufunga umuhanda biri mu bihonyora uburenganzira bw’abaturage ndetse kandi ko biri mu bibambura uburyo bubafashamo gushakIsha imibereho n’ amaramuko.
Ubu butumwa busoza buvuga ko M23 isaba ko uyu muhanda wongera gufungurwa, kugira ngo abaturage bakomeze imirimo yabo ya buri munsi bakuramo imibereho.
Rwandatribune.com