Nyuma yaho Lt Gen Habimana Hamada Umugaba mukuru w’Inyeshyamba za FLN zirwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda arusimbutse ubwo yari igiye kwicwa na bagenzi be bakorana mu Buyobozi Bukuru bwa CNRD/FLN, hamenyekanye imwe mu mpavu nyamukuru yatumye Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ushinzwe operasiyo za gisirikare muri FLN na bagenzi be bari bagiye kwirenza umuyobozi wabo Lt Gen Habimana Hamada.
Amakuru yashyizwe hanze na bamwe mu bantu bari mu buyobozi bwa CNRD/FLN, barimo Chantal Mutega, Hategekima Felicien n’abandi bayoboke ba FLN, bemeje ko ikibazo cya M23 ari imwe mu Mpamvu Nyamukuru yateje amakimbirane hagati y’abayobozi ba Politiki n’ingabo mu mutwe wa CNRD/FLN ,ku buryo byageze aho Gen Maj Jeva n’abamushigikiye, bacura umugambi wo kwivugana Lt Gen Hamada Umugaba mukuru wa FLN batavugaga rumwe kuri iyo ngingo.
Bemeza ko ubwo FARDC yasabaga FDLR umusada wo guhangana na M23 muri Rumangabo , Cyanzu, Runyoni, Kibumba, Bunagana n’ahandi ,FARDC yanagerageje kwegera abayobozi B’inyeshyamba za FLN ,kugirango nabo babahe umusada ariko ntibabyumva kimwe.
Chantal Mutega umuvugizi wa CNRD/FLN , yavuze ko iki cyifuzo cya FARDC cyari gishigikiwe na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ushinzwe operasiyo za gisirikare ,mu gihe Lt Gen Habimana Hamada Umugaba mukuru wa FLN yanze kugishigikira ngo kuko atufuzaga ko abarwanyi ba FLN bajya mu Rugamba rwo guhangana na M23 nk’uko bari babisabwe na FARDC.
Yagize ati:” Gen Maj Jeva yashakaga gufata abasirikare bacu ngo abajyane mu gisirikare cya DR Congo guhangana na M23 ariko Lt Gen Hamada Umugaba mukuru arabyanga , maze birakaza Gen Maj Jeva n’agatsiko ke.”
Ibi ngo byababaje cyane Gen Maj Jeva wari wiboneye ikiraka n’abarwanyi ayoboye, ngo dore ko n’ubusanzwe ariwe uzwiho gupanga urugamba no kujya aho rukomeye mu mutwe wa FLN.
Hari kandi abarwanyi ba FLN n’abandi banyapolitiki bo muri CNRD/FLN bari bahuje igitekerezo na Gen Maj Jeva, y’uko FLN yafatanya na FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23 nk’uko byagenze kuri FDLR .
Kuri Gen Maj Jeva ,byari inyungu ku mutwe wa CNRD/FLN kugirango FARDC itazabahindukirana Ikabarwanya, cyane cyane ko bafite ibirindiro ku butaka bwa DRCongo muri Kivu y’Amajyeho mu gace kazwi nka “Hewa Bola” ,ndetse bakaba bari kuhakura n’akayabo k’amafaranga bari guhembwa na FARDC.
Ku rundi ruhande ariko, Lt Gen Hamada n’agatsiko ke batari basa nabatakizera Gen Maj Jeva ,ngo Batinyaga ko mu gihe Gen Jeva yafata abarwanyi ba FLN bakajyana nawe mu rugamba rwo Guhangana na M23, yashoboraga guhita ahirika Lt Gen Hamada ku buyobozi bw’ingabo Abifashijwemo na FARDC ,dore ko n’ubusanzwe hari hashize igihe barebana ayingwe, ndetse ngo Gen Maj Jeva akaba atari acyumvira amabwiriza ya Lt Gen Hamada nk’umuyobozi we.
ibi ngo byatumye Gen Maj Jeva n’abamushigikiye, bahitamo gucura umugambi wo kumwirenza Kugirango Gen Maj Jeva abe ariwe uba Umugaba mukuru w’ inyeshyamba za CNRD/FLN ndetse yikize n’abandi nka Chantal Mutega ,Hategekimana Felicien n’abandi banyapolitiki b’umutwe wa CNRD/FLN basanzwe badacana uwaka .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Akazi ko kurwana,guhangana,kwangana,etc…,ntabwo ari akazi keza.Imana yaturemye twese uko turi 8.5 billions dutuye isi,idusaba “gukundana”.Ndetse tugakunda n’abanzi bacu.Abanga gukurikiza iyo nama,Imana izabakura ku isi ku munsi w’imperuka,isigaze abayumvira gusa.Nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabyerekanye.Abakora ibyo Imana itubuza (kwica,kwiba,ruswa,kurwana,kwikubira,gusambana,etc…),izabakura mu isi kuli uwo munsi.
Semanzi, muzasabire isi iyoborwe nkuko univuga. Ariko Yezu we yiboneye ko abantu ari ibikoko ndetse ko isi nta mbabazi igira. Ya uze kwisi mu buryo wowe ubwawe utakwemera nkuko Biviliya ibivuga.
Reto, dukenyere, ….