Igisirikari cya leta ya Congo FARDC n’abo bafatanyije mu rugamba rwo kurwanya umutwe w’inyeshyamba za M23 barashinjwa kurasa buhumyi maze bigatuma abarimo abagore n’abana bahitanwa n’ibisasu byatewe n’igisirikare kirwanirira ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Uwitwa Jazz Muhindo uhagarariye ishirahamwe ridaharanira inyungu za politiki, yatanze ubutumwa bwanditse ku mbuga nkoranya mbaga, avuga ko amasasu yabasanze munzu yabo iri muri Centre ya Bulotwa yica umugore n’umwana.
Kandi amenyesha ko atazi uruhande ru rwana rwoba rwarashye ayo masasu.
Mu gihe Baraka Lukilirwa umuyobozi w’umujyi wa Bulotwa we yavuze ko muri iyi Centre hapfuye abasivile bagera kuri barindwi, ko kandi bishwe n’amasasu yaraswaga n’uruhande rw’Ingabo zirwanirira leta ya Kinshasa. Yanasobanuye ko ayo masasu ko yangije bimwe mu bikorwa remezo by’abaturage, harimo n’ishuri rya hise risenyuka ako kanya.
Mu nkuru yo yatangajwe n’ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP, ivuga ko umutwe wa M23 wasatiriye cyane gufata umujyi wa Kanyabayonga, uherereye mu birometero 100 uvuye ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Goma.
Tu bibutsa ko centre ya Bulotwa yegeranye cyane na Kanyabayonga, ikaba iherereye muri Teritware ya Lubero. I kindi nuko iyi Centre iri mu bice bikomeye byo muri Teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Rwandatribune.com