Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatangaje ko yishimiye amasezerano y’ubufatanye n’igihugu cya Korea ya Ruguru mu rwego rwo kurwanya Amerika.
Ibi yabivuze nyuma y’amasezerano yo gutabarana igihe cyose hagira ushotora ibihugu byombi ni ukuvuga Uburusiya cyangwa Korea ya Ruguru.
Ibi byashimangiwe na mugenzi we wa Korea ya Ruguru perezida Kim Jong Un aho yagize ati” Nishimiye aya masezerano nagiranye n’Uburusiya”.
Perezida Kim Jong Un yakomeje avuga ko ayo masezerano azabafasha mu kubungabunga amahoro n’umutekano wo mu karere ibyo bihugu biherereyemo.
Perezida Vladimir Putin na perezida Kim Jong Un bafata ijambo bagarutse ku ntambara ya Ukrain ihanganyemo n’Uburusiya.
Perezida Putin kandi yashimiye byimazeyo perezida Kim kuba ari ku ruhande rw’Uburusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine.
Yanavuze kandi ko agiye kureba uko yaburizamo ibihano ONU yafatiye Korea ya Ruguru bijyanye n’ibitwaro bya kirimbuzi.
Perezida Putin yiuemeje ibi mu gihe igihugu cy’Uburusiya ari kimwe mu bihugu byemeje ibyo bihano.
Perezida Vladimir Putin ari mu ruzinduko muri Korea ya Ruguru ni mu gihe hari hashize imyaka 24 atagenderera icyo gihugu.
Rwandatribune.com