Ibisasu biremereye byakomerekeje abasivile mu mujyi muto wa Kanyabayonga, muri teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Ni bisasu byatewe ubwo harimo imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rw’ingabo za leta ya perezida Félix Tshisekedi, nk’uko amakuru y’ibanze abivuga.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21/06/2024 mu masaha y’igitondo cyakare mu nkengero za Kanyabayonga habereye urugamba ruremereye rwaje no gukomeza kugeza ku isaha ya sasita za manywa.
Ni urugamba rw’ubuye kuva mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, hagati ya yabarwanyi ba M23 aho bari bahanganye bikomeye n’igisirikare kirwanirira leta ya perezida Félix Tshisekedi, nk’uko amasoko yacu dukesha iy’inkuru ibivuga.
Ay’amasoko avuga ko ingabo zo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ko ari rwo rwagabye ibyo bitero mu birindiro bya M23 biri ahitwa Bulindi na Butalongola.
Utu duce tukaba duherereye mu birometero nka 15 uvuye muri centre rwagati ya Kanyabayonga, muri teritwari ya Rutshuru aho ndetse hari n’ibice bya Kanyabayonga bimwe biherereye muri teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.
Amakuru avuga ko nyuma yuko ihuriro ry’Ingabo za leta ryagabye ibi bitero kuri M23 nayo yirwanyeho, kandi irwana kinyamwuga, nk’uko abaturage baturiye ibyo bice babitangaje.
Byasobanuwe ko muri ibi bice byo muri Grupema ya Tongo ko biciwemo abasivili batanu, kandi ko bishwe na FDLR ifatanije na Wazalendo. Ndetse kandi bishwe nyuma yuko iri huriro ry’Ingabo za RDC ryari rimaze guhura n’urugamba rukarishye, urwaberaga muri Bulindi na Butalongola.
Amakuru dukesha abaturiye ibyo bice, avuga ko ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ibisasu byaryo ryarimo rirasa biremereye byakomerekeje abarimo abana bato n’abadamu babiri.
Ay’amakuru anavuga ko ibyo bisasu byatewe neza mu gace gaherereye muri Quartier ya Buhundu ho muri Kanyabayonga abana bakomerekejwe nibyo bisasu nta mubare wabo urabasha kumenyekana.
Gusa hagaragajwe ubutumwa bwa mashusho, bw’umwana w’umukobwa wakomeretse ari iruhande rw’umudamu nawe wakozweho nibyo bisasu.
Byanavuzwe kandi ko nyuma y’uko aba bari bamaze gukomeretswa n’ibyo bisasu ko bahise bihutanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.
Ibi bisasu nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga n’uko byaraswaga n’abasirikare ba FARDC n’abafatanya bikorwa babo barwaniraga mu mujyi rwagati wa Kanyabayonga bakabitera mu gace ka Buhundu kari hafi naho abarwanyi ba M23 baherereye.
Muri uru rugamba rwabaye kuri uyu munsi, byavuzwe ko ihuriro ry’Ingabo za Guverinerinoma ya Kinshasa ryarwambuwemo ibikoresho bya gisirikare byinshi, birimo n’imbunda zirasa kure, ndetse ibi ngo bikaba byatumye iri huriro ry’Ingabo za RDC zica abaturage baturiye Gurupema ya Tongo.
Rwandatribune.com