Nyuma y’uko urubyiruko rwo muri Kenya rukomeje kwigaragambya mu myigaragambyo kuri ubu ikomeje gufata indi ntera, inzego z’umutekano zakajije ibirindiro ahantu h’ingenzi harimo no ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko no ku Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Iyi myigaragarambyo ikomeje gukaza umurego, yakomeje no kuri uyu wa Kabiri, aho Abanyakenya bakomeje kwamagana umushinga w’itegeko rigamije kongera imisoro, bo bakaba batabikozwa, bavuga ko n’imibereho ikomeje guhenda none kongera imisoro byarushaho kubizambya.
Kuri uyu wa Kabiri nabwo abigaragambya bakomeje kwirara mu mihanda, banahangana n’inzego z’umutekano, aho Polisi y’iki Gihugu yongeye gukoresha uburyo bwo kubatatanya, ibamishamo ibyuka biryani mu maso.
Ibitangazamakuru byo muri Kenya biratangaza ko kugeza ubu inyubako zikorerwamo imirimo ya Leta zirimo Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, za Minisiteri, Ibiro by’Umukuru ndetse n’aho atuye, hamazwe kuzengurukwa n’inzego zishinzwe umutekano mu rwego kuharinda.
Ni mu gihe abateguye iyi myigaragambyo bo bakomeje gusaba abaturage byumwihariko urubyiruko kujya mu mihanda bakamagana gahunda ya Leta yo kongera imisoro ndetse bagashinja Perezida William Ruto ko atakoze ibyo yabijeje ubwo yatsindiraga intebe y’Umukuru w’Igihugu mu myaka hafi ibiri ishize, birimo ko azagabanya ubukene muri iki Gihugu, none akaba ari kuzamura imisoro, mu gihe n’ubundi ubuzima busanzwe buhenze muri iki Gihugu.
Kugeza ubu, bamwe mu bigaragambyaga bakaba batangiye kuririmba indrimo zisaba Ruto kuva ku butegetsi, ndetse iyi myigaragambyo ikaba imaze kugwamo abaturage babiri.
Rwandatribune.com