Abasirikari b’Abarundi batari munsi ya 23 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu muhanda naho abagera kuri 30 barakomereka.
Iyi mpanuka ikaba yarabereye mu gace ka Manyama muri Komine ya Mabayi, intara ya Cibitoke (mumajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu cy ’Uburundi) mw’ijoro ryo ku cyumweru. Abakomeretse bahise bajyanwa mu mujyi wa Bujumbura mu murwa mukuru ari naho hari ibitaro bikuru bya gisirikare.
Iyo mpanuka ikaba yarabereye mu muhanda nomero 10 mu gace kitwa Manyama. Ni muri zone ya Buhoro muri Komine ya Mabayi mu Ntara ya Cibitoke. Nk’uko ababibonye babivuga, iyo modoka ngo ikaba yari mu murongo muremure w’ibinyabiziga 10 by’ igisirikari cy’ Uburundi aho yageze mu ikorosi ikarenga umuhanda.
Icyo gihe Abasirikari Umunani bahise bahasiga ubuzima abandi 38 barakomereka, iyo modoka ikaba yari yuzuye abasirikari nk’uko bivugwa na bagenzi babo batashimye ko amazina yabo atangazwa.
Ayo makuru avuga ko iyo modoka yaruhukiye mu manga itembagaye metero zirenga ijana, bitewe n’uko itabonye uko ifata Feri neza kubera ukuntu hamanuka cyane kandi ari harehare ndetse akaba ari n’umuhanda urimo amakorosi menshi cyane ikindi hakaba hatarabonaga neza kubera ijoro, bituma Imodoka inanirwa gukata nkuko bivugwa n’umusirikari warokotse iyi mpanuka ariko ikaba yaramusigiye ibikomere mu ruhanga.
Umuyobozi uri muri ako karere yabwiye ikinyamakuru SOS Media gikorera mu Burundi dukesha iyi nkuru ko abo basirikari bari bagiye mw’ishamba rinini rya Kibira gufasha abasanzweyo, byaba na ngombwa bakabasimbura.
Umubare w’abahasize ubuzima urashobora gukomeza kwiyongera kurushaho nkuko amakuru aturuka mu bitaro bya Cibitoke abitangaza. Yemeza ko ahari abandi basirikari 15 mu bari bakomeretse nabo bapfuye, ubwo barimo bavurirwa muri ibyo bitaro by’intara.
Ubuyobozi bwa Gisirikari bwabwiye SOS Médias Burundi ko abapfuye n’abakomeretse bahise bajyanwa i Bujumbura mu murwa mukuru Bujumbura.
Iperereza ryakozwe n’ubugenzacyaha ryerekana ko iyo mpanuka yatewe ahanini n’uko imodoka yataye umuhanda kubera ko umushoferi ataramenyereye uyu muhanda kuko bwari ubwambere ageze muri ako gace.
Ikorosi rya Manyama rirazwi ko risanzwe ari ribi cyane kuko rimaze gihitana umubare w’abantu batari bake kuko bimaze kumenyerwa ko habera impanuka ihitana ubuzima bw’abantu buri mwaka.