Ihuriro ry’umutwe wa politiki n’igisirikare rya Aliance Fleuve Congo(AFC) riratunga urutoki umutwe w’inyeshyamba wa FDLR urwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa ADF uhanganye n’igihugu cya Uganda.
Binyuze mu itangazo iri huriro rya AFC ryatangarije akanama ku muryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, aho ryareze igisirikare cya Kongo n’imitwe y’inyeshyamba bakorana kugira uruhare mu kwangiza umutekano mu burasirazuba bwa Kongo.
Iri tangazo rya AFC ryasohotse ku wa kane 27 Kamena rishimangiwe n’umukono w’umuhuza bikorwa wayo, Corneille Nangaa ryashingiye kuri raporo y’impuguke z’u muryango w’Abibumbye yo mu 2018 yagaragaje ko ingabo z’iki gihugu zagurishije ADF imbunda n’indi yo mu 2016 yagaragaje ko abarwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba bahawe uburenganzira bwo kwisanzura ku butaka bw’igihugu cya Kongo.
Corneille Nangaa abinyujije muri iri tangazo yavuze ko bitewe n’imiyoborere mibi y’igihugu cya Kongo, umutwe wa CODECO wigaruriye Intara ya Ituri y’Amajyaruguru, aho yica , ikanatera abaturage ubwoba ikabatwarira ubutaka.
Yakomeje kandi amenyesha perezida w’akanama k’umutekano ka LONI ko hashize igihe gito igisirikare cya Kongo gitangiye gufatanya n’umutwe wa ADF kugira ngo barwanye umutwe wa M23.
Nk’uko bishimangirwa n’impuguke za Loni zikurikiranira hafi umutekano wa RDC, zemeza ko Igisirakare cya Repubulika ya demokarasi ya Kongo gikorana n’imitwe y’inyeshyamba nka FDLR mu kurwanya M23. Ibi bitera Corneille Nangaa kwemeza ko na ADF na yo yatangiye gukorana na FARDC.
Yakomeje avuga ko kwihuza kwa FDLR, ADF n’indi mitwe y’itwaje intwaro nka ‘Wazalendo’ bizakomeza gutera umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira ya demokarasi ya Kongo ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange.
Iri tangazo rya Corneille Nangaa ryamenyeshejwe umunyamabanga mukuru wa LONI, n’umuhagarariye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo