Nyuma y’ifatwa ry’ umujyi wa Kanyabayonga I Kinshasa hateraniye inama igamije gufata ingamba zo guhagarika M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni nama yateranye ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 29/06/2024, iteranira ku murwa mukuru w’i Gihugu cya RDC, ikaba yarayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, nk’uko byatambutse kuri televisiyo y’igihugu, bitangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya.
Iy’i nama yitabiriwe n’abakora munzego zu mutekano, abasirikare ba kuru n’abapolisi ndetse n’abaminisitiri.
Nk’uko byatangajwe n’uyu muvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yavuze ko iy’i nama yayobowe na Perezida wa Repubulika, kandi ko yarigamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo igisirikare cy’iki gihugu hamwe n’abagifasha bahagarike abarwanyi ba M23 badakomeza kubohoza ibindi bice byo mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Ni mu gihe aba barwanyi b’uy’umutwe bakomeje gufata ibindi bice ku muvuduko utari usanzwe, nyuma yo kwigarurira umujyi wa Kanyabayonga, uwo bigaruriye ku wa Gatanu tariki ya 28/06/2024.
M23 yakajije umurego wo kubohoza ibindi bice, nyuma y’iminsi ibiri gusa, Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Judith Suminwa, yari yatangaje ko Ingabo ze ziri kongerezwa imbaraga kugira ngo zihashye aba barwanyi ba M23.
Ibyo yabitangaje ubwo yari mu ruzinduko rwa kazi yari yagiriye i Goma. Muri icyo gihe yanavuze ko M23 izirukanwa mpaka igasubizwa iyo yavuye.
Ibyo bibaye mu gihe M23 nanone ejo kuwa Gatandatu, yafashe utundi duce two muri Teritware ya Lubero, nka hitwa Luofa, Kaina na Kirumba yo muri yi Teritware ya Lubero. Ndetse kandi uyu mutwe wafashe n’ikambi y’igisikare yari ingenzi ku ruhande rw’ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, iyitwa Kasando (uherereye mu ntera y’ibirometro nka 12 uvuye muri Kanyabayonga).
Rwandatribune.com
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko iy’ikambi y’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, M23 yayifatiyemo ibikoresho by’agisirikare byinshi, kandi ikaba yarimo abasirikare benshi, ndetse muribo abenshi ngo bakaba barahasize ubuzima.
Barimo Ingabo z’u Burundi, abacanshuro, Wazalendo, FDLR, FARDC n’abo mu ngabo za Sadc.
Ibi bikaba bikomeje ku jegeza bidasanzwe ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.