Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yabwiye urubyiruko by’umwiriko abavutse mu myaka 30 ishize na mbere y’aho gato ko bafite inshingano zo kurinda Igihugu no gusigasira ibyagezweho.
Ibyo Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 4 Nyakanga 2024, mu birori byo kwizihiza imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Mu butumwa yahaye inshuti z’u Rwanda n’imbaga y’Abanyarwanda bari bitabiriye ibyo birori muri Sitade Amahoro i Remera, Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rufite inshingano yo kurinda igihugu no kukirwanirira.
Yagize ati: “Ubu butumwa ndabubwira cyane urubyiruko rw’Igihugu cyacu, nibanda cyane ku bavutse mu myaka 30 ishize, cyangwa mbere yaho gato, bari bakiri bato. Iki gihugu ni mwe mugomba kukirinda mukakirwanirira. Kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanyutse cyangwa rutagihari.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo Abanyarwanda bahinduye imyumvire bakaba bagana mu iterambere, ariko bagomba no kwitonda by’umwihariko urubyiruko rugaharanira kuruteza imbere birushijeho.
Ati: “Twagize ibyo dukora mu myaka 30 ishize, namwe tubitezeho gukora ibirenzeho. Ntabwo tubayeho gutyo gusa, ahubwo tugomba kubaho neza kandi dutsinda. Tugatsinda ubukene, tugatsinda gutegera amaboko abandi, twihesha agaciro”.
Yongeyeho ati: “Kugera ku ntsinzi nk’Abanyafurika ni uguharanira kubaka umugabane mwiza, kandi wubashywe n’Isi, mufite ubwisanzure n’amahirwe byo kubaho ubuzima mwifuza. Ariko aho ari hose ubuzima buberekeza mugomba kwibuka ko icyo mushinzwe ari ugukurikira politiki nziza twubatse. Izo ni zo ndangagaciro nk’Abanyabanyarwanda twifuza ku rubyiruko rw’ahazaza”.
Ibirori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30 byitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda bakabaka ibihumbi 45 bateraniye muri Sitade Amahoro. Ni ibirori kandi byaranzwe n’akarasisi ka Gisirikare na Polisi n’abahanzi batandukanye basusurukije ababyitabiriye.
Rwandatribune.com
Mukamuhire Charlotte