Abashinzwe umutekano wo mu mazi mu nkengero z’igihu cya Mauritania gikora ku nyanja ya Atlantika batoraguye imirambo y’abantu 89 bari mu bwato bwarohamiye muri iyi nyanja ku wambere w’iki cyumweru turimo
Abantu icyenda, barimo umwana w’umukobwa w’imyaka itanu nibo babashije kurokoka iyi mpanuka y’ ubwato, naho abandi bagera muri za mirongo kugeza na nubu ntawe uramenya irengero ryabo.
Abarokotse bavuga ko ubwo bwato barimo bwari busanzwe bukora akazi ko kuroba bukaba bwari bwarahagurutse mu cyumweru cyashize buva mu karere gahana imbibi na Gambia ndetse na Senegal burimo abantu 170.
Abarokotse bakomeza bavuga ko ubu bwato bwarohamye bugeze mu majyepfo ashira uburengerazuba bwa Maurtania mu nyanja ya Atlantika.
Ubusanzwe iki gigugu cya Mauritania gisanzwe ari inzira ikoreshwa cyane n’abimukira bakoresha bagerageza kugera i Buraya bavuye muri Afrika y’uburasirazuba, aho ubwato bubarirwa mu bihumbi bwahagurutse buva muri Afurika mu mwaka ushize.
Akenshi urwo rugendo rutoroshye ruba rwerekeza mu birwa bya Canari bibarizwa mu gihugu cya Espagne.
Reta ya Espagne ivuga ko abantu bagera ku bihumbi 40.000 bahashije kugera muri ibyo birwa mu mwaka ushize bakaba barikubye incuro ebyiri ugereranije n’abo mu mwaka wa wubanjirije.
Ibisa n’igikorwa cy’ubwiyahuzi abimukira bakora bagamije gushakisha uko bagera mu bihugu by’i Burayi aba bimukira babikora akenshi bafata ingendo n’ubwato bwuzuye abantu barenze umubare w’ubushobozi ubwato bushobora gutwara.
Abimukira barenga ibihumbi 5.000 barapfuye bagerageza kwambuka ngo bagera muri Espagne banyuze mu nyanja mu mezi atanu ya mbere ya 2024, nk’uko bivugwa n’ishirahamwe ry’abagiraneza ba Ca-minando Fronteras.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ishirahamwe ry’ i Buraya ryahaye igihugu cya Mauritania Miriyoni 210 z’amayero ni ukuvuga agera kuri miriyoni 225 z’ama dorari y’amerika nk’imfashanyo.
Agera kuri Miliyoni 60 akazashyirwa mu bikorwa byo kurwanya abimukira bahora bashaka kwambuka ngo bagere i Buraya batagira ibyangombwa.
Rwandatribune.com