Colonel Mboneza Joseph Alias Yousouf Gitamisi ni Umugaba Mukuru wungirije w’Umutwe wa ARC/M23.
Uyu mugabo yahoze mu gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) .
Hari amakuru avuga ko Col Mboneza ava indimwe na Gen Laurent Nkunda wigeze kuyobora umutwe wa CNDP warwanyaga Leta ya Perezida Kabila mu gihugu cya Congo Kinshasa.
Mu mwaka 2013 ubwo M23 yatsindwaga n’ingabo za SADC zifatanije na FARDC, abarwanyi b’uyu mutwe baje gucikamo ibice 2 icya Gen Makenga Sultan cyahungiye muri Uganda naho icyari igice cyawo cya Politiki kyobowe na Pasiteri Runiga gihungira mu Rwanda.
Mu mwaka 2017, Uganda yatangaje ko abasirikare bageraga kuri 750 batorotse inkambi ya Bihanda mu karere ka Ibanda, batorotse bakagaruka ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba barwanyi uko ari 750 bari bayobowe na Col Mboneza nibo baje i Rutshuru , bahashinga ibirindiro. Aha bahategerereje Umugaba wabo Mukuru Gen Makenga kugeza agarutse kwihuza nabo.
Mu gihe bamaze baturije mu birindiro byabo, bivugwa ko FARDC yahoraga ibagabaho udutero-shuma two kubashotora, kugeza ubwo M23 yongeye gufata umwanzuro wo kubura imirwano mu mwaka 2021.
Kugaruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku barwanyi bari barahungiye muri Uganda, bifatwa nk’igitekerezo cya Col Mboneza.