Kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga 2024 ibikorwa byo kwiyamamaza byakomereje mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Bugesera umurenge wa Juru
Joseph Muranga Kayonga umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Bugesera yahaye ikaze ishyaka
Green Party rirangajwe imbere na Dr Frank maze abaha ikaze.
Ishyaka Green Party ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza maze risobanurira abaturage ibyo ryabagejejeho n’ibyo ribahishiye nibarigirira icyizere bakaritora.
Bamwe mu barwanashyaka ba Green Party dore ibyo basobanuriye abaturage
Umutoni Jeanne akaba umukandida depite wa Green Party yasobanuriye abaturage uburyo babavuganiye imikoreshereze y’ubwishingizi bwa mitiweli igahinduka avuga ko mbere umuntu yishyuraga mitiweli agategereza ukwezi akabona kwivuza gusa kuri ubu bakaba bemererwa kwivuza bagitanga mitiweli.
Ubu abasore ntibagitinya kujya mu gisirikare kuko umushahara wabo nawo wiyongereye, abana ntibaryaga ku ishuri none ubu basigaye bahabwa ifunguro byose bitewe n’ubuvugizi bwa Green Party nkuko umurwanashyaka Alber abitangaza.
Nk’uko bamwe mu baturiye uyu murenge batangarije Rwandatribune ngo ni uko ivumbi ryo muri uyu muhanda ribabangamira.
Uwo twahaye amazina ya Nyirarukundo yagize ati nta mazi dufite dukoresha ay’ibiyaga ikindi ivumbi ryo muri uyu muhanda riratubangamiye.
Dr Frank Habineza akaba na kandida perezida mu ijambo rye yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera maze ageza ku baturage ibyo abahishiye nibamutora.
Dr Frank Habineza yavuze ko ahantu hose hatakubakwa imihanda ko ahubwo hari ikorwa neza bigafasha abaturage kuyikoresha nta nkomyi gusa avuga ko byumwihariko abo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Juru abizeza ko nibamutora azabaha umuhanda wa kaburimbo kuko uwo bafite udakoze bigaragara ko ari mubi.
Ati ” kuko mufite umwihariko w’igitsina gore batwara amagare bayakoresha mu mirimo yabo ya buri munsi nimutugirira icyizere mukadutora tuzakitebaho”.
Yavuze ko uwo muhanda uzaba ukoze ku buryo ibyiciro by’abanyamaguru , amagare na moto, imodoka bizahabwa imyanya yabyo binyuramo.
Dr Habineza Frank asoza yasabye abaturage b’akarere ka Bugesera kuzamuhundagazaho amajwi kuko ngo izina aryo muntu.
Ishyaka Green Party rigiye gukomereza kwiyamamaza mu karere ka Kicukiro. Amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga uyu mwaka.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com