Impande zihanganye zarenze ku masezerano zirwana urugamba rukomeye muri teritware ya Masisi.
Ni ku munsi w’ejo taliki ya 10 Nyakanga 2024, mu gitondo, nibwo imirwano y’ubuye mu buryo bukomeye hagati ya M23 n’igisirikare kirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, mu bice biherereye muri teritware ya Masisi.
Iy’i mirwano, nk’uko amasoko yacu atandukanye abivuga, yabereye mu gace ka Nyange na Nyabibwe biherereye muri Grupema ya Bashali-Mokoto, muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu yaruguru.
Aya masoko anavuga ko iyi mirwano yaje gusiga umutwe wa M23 usubije ibyo bitero inyuma byari byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Ndetse kandi unirukana iri huriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa mu nkengero z’utwo duce.
Muri urwo rugamba rwabaye kuri uyu wa Gatatu, rwumvikanyemo imbunda ziremereye ninto, nk’uko amasoko yacu akomeza abivuga.
Imirwano yatangiye mu gitondo igeza paka bwije.
Hagati aho urwo rugamba rwabaye mu gihe hari hashize iminsi itandatu ya gahenge kasabwe na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Amerika mugusaba aka gahenge yavuze ko kazamara iminsi cumi nine, kandi ko kasabwe mu rwego rwo kugira ngo haboneke ibikorwa by’ubutabazi ku baturage bakuwe mu byabo.
Rwandatribune.com