Kuva mu ntangiriro z’Iki Cyumweru, Ingabo za Repubulika iharanira Denokarasi ya Congo (FARDC) ziri mu myiteguro ikomeye y’urugamba rugamije kwisubiza umujyi wa Bunagana.
Ni ibikorwa irimo gufwashwamo n’abafatanyabikorwa bayo, barimo Ingabo z’u Burundi, imitwe y’Aba Mai Mai na FDLR yari iherutse kwivumbura.
Mu ntangiro za Nzeri, FDLR yari yikuye mu bufatanye na FARDC, nyuma yo kwemeza ko abasirikare bayo bari benda kwicwa n’inzara aho bari ku rugamba, ndetse ngo n’ibyo bemerewe na FARDC byose ikaba yari yaranze kubishyira mu bikorwa.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Rutshuru , ivuga ko mu bigo bya Gisirikare bya FARDC, hatangiye kugera abasirikare b’Abarundi kuva Kuwa mbere tariki ya 26 Nzeri 2022. Aba basirikare b’u Burundi baje bavuye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo baje bahasanga abarwanyi b’imitwe yasinye amasezerano y’Ubutanye na FARDC, barimo: Mai Mai CMC Nyatura, FPP Kabido, RUD Urunana na FDLR.
Ibi byatumye Umutwe wa M23 uticaye ubusa nawo, utanga impuruza ku baturage batuye agace ka Kabindi, ubasaba kwimukira mu bice bya Bunagana na Tchengerero kuko isaha n’isaha agace ka Kabindi gashobora guhinduka isibaniro.
Hashize amezi arenga atatu , umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, dore ko wagiye mu maboko y’aba barwanyi kuwa 13 Kamena 2022.