Kuri uyu wa 28 Nzeri 2022 mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Nzahaha ,mukagari ka Butambamo, umuntu w’igitsina gabo utamenyewe inkomoko, uri nko mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, yasanzwe mu cyumba cy’urusengero rwa ADEPR, amanitse mu mugozi.
Uyu murambo w’uyu mugabo wabonetse mu cyumba cy’urusengero rwa ADEPR Butambamo, amanitse mu mugozi, bigacyekwa ko yaba yishwe, akamanikwa muri icyo cyumba cy’urusengero rukiri kubakwa.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nzahaha, bwemeje aya makuru , ariko buvuga ko bukeka ko yaba yishwe.
Cyakora kugeza ubu ntabwo baramenya uwo ari we, iperereza riracyakomeje.
Rwango Jean de Dieu, umuyobozi w’umurenge wa Nzahaha yagize ati “Amakuru twayameye saa tatu na mirongo itanu z’umugoroba, tubibwiwe n’abazamu bageze ku rusengero, bacanye amatara baramubona baradutabaza.”
Yavuze ko na bo babimenyesheje Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.
Yakomeje ati “Birakekwa ko yishwe, nta bimenyetso by’uwiyahuye twamubonyeho. Ntabwo turamenya uwo ari we dutegereje RIB ko itubwira, iperereza rirangiye”.
Umuhoza Yves
Biteye agahinda.Buri mwaka,ku isi yose hiyahura abantu babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Report ya Rwanda Biomedical Center (RBC) ivuga ko buri kwezi mu Rwanda abantu bagera ku ijana bagerageza kwiyahura.Mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose izabakura mu isi nkuko Imigani 2,umurongo wa 21 na 22 havuga.