Umusirikare wo mugihugu cy’uburundi ufite ipeti rya Majoro, akaba yarin ayoboye, Ingabo z’iki gihugu ziri k’urugamba rwo kurwanya inyeshyamba zihungabanya umutekano, muri Kivu y’amajyepfo, ubu ari muri dereza azira gutanga amabwiriza nabi abasirikare yari ayoboye bakicwa.
Uyu musirikare wari uyoboye urugamba arashinjwa gutanga amabwiriza nabi, hanyuma igitero bagabye kunyeshyamba za RED Tabara na FLN hanyuma izi nyeshyamba zzikivugana abatari bake muri izi ngabo, ndetse n’imbonerakure bahasiga ubuzima., abandi barakomereka.
Uyu musirikare ubu ufungiye mu kasho ka Police Miltaire, aho akomeje guhatwa ibibazo kumakuru avugwa ko amabwiriza yahaye ingabo yari ayoboye, ariyo yatumye iki gitero kigwamo abatari bake.
Abasirikare bakorera mu itsinda rya G2 bakorana bya hafi na Police Miltaire bavuze ko uyu musirikare, yatahukanywe mu murwa mukuru I Bujumbura hamwe n’abakomerekeye k’urugamba, ubu bo bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bya Gisirikare.
Umuhoza Yves
Ngizo ingaruka zo kurwana.Aho kurwana,muba mukwiriye gushaka uburyo mukemura ibibazo aho kurwana.Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana. Intambara zimena amaraso menshi y’inzira-karengane.Umukristu nyakuri,nta na rimwe azivangamo.Ijambo ry’Imana rivuga ko “Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi”.Byisomere muli Zaburi ya 5,umurongo wa 6.Ndetse ikadusaba “gukunda abanzi bacu”.Nabyo bisome muli Matayo 5,umurongo wa 44.Abumvira amahame y’Imana,nibo izashyira mu bwami bwayo.