Polisi yo muri Uganda ku munsi w’ejo kuwa mbere yataye muri yombi abantu 14 batavuga rumwe n’ubutegetsi ubwo bari mu myigaragambyo berekeza kuri Ambasade ya Kenya.
Aba bigaragambya bari bajyanywe no kwamagana icyemezo cy’ icyo gihugu cya Uganda cyo gufata bagenzi babo ikabasubiza ubutegetsi bwa Uganda.
Inzego z’ubutegetsi bwa Kenya, taliki 23 z’ukwezi gushize zafashe abantu 36 b’ishyaka rya Forum for Democratic Change, FDC, naryo ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Abo bari bagiye muri Kenya mu mahugurwa nkuko byemezwa n’abababuranira. Batawe muri yombi bashyikirizwa ubutegetsi bwa Uganda bashinjwa ibyaha by’iterabwoba, ariko ababunganira barabihakana.
Ejo kuwa mbere, abandi barwanashyaka ba FDC bagera kuri 14, harimo abadepite babiri, batawe muri yombi baregwa gukora inama zitemewe n’amategeko nkuko byemejwe n’umuvugizi wa polisi muri Uganda, Patrick Onyango. Bose bakaba bahakanye ibyaha baregwa.
Bane muri bo barwanashyaka barekuwe hatanzwe ingwate abandi baguma bafunze bategereje urubanza ruzaba kuri uyu wa gatatu.
Iri tabwa muri yombi ribaye mu gihe Kenya na Uganda mu byumweru bishize byahuye n’imyigaragambyo yiganjemo urubyiruko rwamagana ibibazo by’ubuzima buhenze, ruswa n’inyerezwa ry’ibya rubanda.
Rwandatribune.com