Perezida Volodymyr Zelensky wa ukrane yemeje ku mugaragaro, ku ncuro ya mbere, ko igisirikare cye kiri mu ntambara mu ntara ya Kursk iri mu burasirazuba  bw’ Uburusiya.

Mw’ijambo yagejeje ku baturage mu ijoro ry’ ejo kuwa gatandatu tariki 10 Kanama, Zelensky yavuze ko igisirikare cya Ukraine kirimo gusunikira intambara “ku butaka bw’uwateye igihugu”.

- Kwamamaza -

Yatangaje ibi inyuma y’iminsi itanu yari ishize Ukraine itangiye iki gitero, cyaje gitunguro  ku Burusiya bigatuma ku mipaka y’ impande zombi bahungishwa.

Umuyobozi w’ umujyi wa Kyiv Vitali Klitschko avuga ko abasirikare barwanira mu kirere barimo “barakora”, mu gihe impuruza zo gutabariza abaturage zikomeje kwiyamirira mu mujyi wose. Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Telegram, yasabye abaturage kuguma mu mazu yabo.

Umujyi wa Kyiv, intara ziyizungurutse hamwe n’izo mu burasirazuba bwa Ukraine bwose, ziratangaza ko hashobora kuba ibitero byo mu kirere, nk’uko bitangazwa n’igisirikare kirwanira mu kirere.

- Kwamamaza -

Mu butumwa yashyize ahagaragara ku munsi w’ejo, Perezida Zelensky yashimiye “abarwanyi” ba Ukraine, avuga ko yaganiriye n’umukuru w’igisirikare Oleksandr Syrsky ku gitero cyo mu Burusiya.

Yagize Ati: “Ukraine irimo irerekana ko ishobora kongera kugarura umutekano w’ igihugu no gutera igitsure nyacyo uwateye igihugu no kumukangara”.

Amakuru avuga ko ku geza ubu ingabo za Ukraine zirimo gushaka uko zakwigarurira umujyi w’intara imwe mu gihe barimo barwanira ku ntera y’ibirometero birenga cumi hagati mu Burusiya – ubu bukaba ari bwo bwa mbere binjiye bakagera kure kuva Perezida Vladimir Putin yohereje ingabo muri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Abantu barenga 76.000 nibo bamaze kuvanwa mu bice byo ku mipaka iguza ibihugu byombi, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’ Uburusiya Tass, kandi Smirnov yavuze kuri iki cyumweru yasabye kwihutisha igikorwa cyo guhungisha abasivire.

Komite y’Uburusiya ishinzwe kurwanya iterabwoba yashyizeho “amategeko ajyanye no kurwanya iterabwoba” mu ntara eshatu ku wa gatanu, mu kwihimura ku gitero Ukraine yakoze gitunguro.

Ibi bisobanura ko abategetsi bo mu ntara eshatu ziri ku mipaka ya Kursk, Belgorod na Bryansk bashobora kubuza urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka, kandi bagashobora gukurikirana iiganiro byo ku materefone, nka zimwe mu ngingo zishobora gufatwa.

- Kwamamaza -

Uburusiya buvuga ko ingabo za Ukraine zigera ku 1000, ziherekejwe n’ibimodoka by’intambara bitamenwa n’amasasu asanzwe, zinjiye mu ntara ya Kursk ku wa kabiri mu gitondo.

Ku wa gatanu, hasohotse videwo ivugwa ko yerekana ingabo za Ukraine zivuga ko zafashe uyu mujyi, hamwe n’ikigo gikomeye cya gaze y’Uburusiya cy’ikompanyi Gazprom.

Ishami rya BBC rishinzwe guhinyuza amakuru avugwa, yemeje ko iyi videwo yafatiwe ku kigo cya Gazprom mu hateganye na Sudzha mu majyaruguru ashyira uburengerazuba. Ago Iyi videwo yonyine idashobora kwemeza ko ingabo za Ukraine zafashe umujyi wose.