Kugeza ubu Leta ya DRCongo yakunze gushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya umutwe wa M23, kurusha indi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa DRCongo, yaba iy’abanyamahanga nka FDLR,Rud-Urunana,FLN , ADF n’iyindi y’Abanegihugu izwa nka Mai Mai bituma benshi bakomeza kubyibazaho.
Ibi n’ibyagarutsweho mu kiganiro ikinyamakuru Goma 24 giheruka kugirana na bamwe mu batuye Umujyi wa Goma, kibanze cyane ku nkomoko y’amoko atuye mu Burasirazuba bwa DRCongo Biturutse ku kuba ,Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ari nabo bibumbiye mu mutwe wa M23 , Bakunze kwitwa abanyamahanga ndetse Leta ya DRCongo ikaba ishira imbaraga nyinshi mu kubarwanya, kurusha indi mitwe yose yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.
Umusaza witwa Dufina waganiriye n’iki kinyamakuru, yavuze ko yaba Abarega, Abahunde, Abandandi, Ababembe, Tutsi, Hutu n’andi moko atuye mu Burasrazuba bwa DRCongo, bose bagiye baturuka mu bihugu Bitandukanye nka Kenya, Uganda, u Rwanda, Uganda n’ahandi baza gutura ku butaka bwa DRCongo Byumwihariko mu gice cy’Uburasirazuba ,bityo ko abita M23 n’abandi Banyekongo bavuga ikinyarwanda bazwi Nk’”Abanyamulenge” abanyamahanga, baba bibeshya cyane, ngo kuko n’Abarega cyangwa se Abahunde n’andi Moko ,batavumbutse mu butaka ngo bisange muri DRCongo ,ahubwo ko amateka agaragaza ko nabo Baturutse mu bindi bihugu, baza bisanga ku butaka bwa DR Congo birangira bahatujwe n’amateka banyuzemo.
Dufina, akomeza avuga ko mu gihe Leta ya DRCongo idaciye umuco w’ivangura rikorerwa bamwe mu Banyekongo byumwihariko abavuga Ikinyarwanda, amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DR Congo biri Kure nk’ukwezi.
Yongeyeho ko atumva impamvu Leta ya DRCongo ,ishiyira imbaraga nyinshi mu kurwanya imitwe y’Abanyekongo Bavuga ikinyarwanda nka M23, kurusha indi mitwe yitwaje intwaro nka za Mai Mai ,nayo yashinzwe n’abantu ku Giti cyabo bavuga ko bagamije kurengera amoko yabo Abarega, Abandandi, Abahunde, Ababembe…..
Yagize ati:” Nta wavuga ko Abarega, Abandandi, Ababembe cyangwa se Abahunde , bapfupfunutse mu butaka Hanyuma bisanga ku butaka bwa DRCongo ari Abanyekongo.
Nabo baturutse mu bindi bihugu duturanye nka Uganda, Kenya, Tanzaniya n’ahandi kubera amateka, kimwe nk’uko hari abandi baturutse mu Rwanda Uburundi n’ahandi ,ariko bakaza kwisanga ku butaka bwa DRCongo kubera amateka nabo baciyemo.
Mu gihe Leta itarabasha guca umuco w’ivangura rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bizagorana Cyane kugirango mu Burasirazuba bw’igihugu cyacu haboneke amahoro n’umutekano.
Kugeza ubu ndibaza impamvu Leta ishira imbaraga nyinshi mu kurwanya M23 ibita Abanyarwanda bitewe n’uko Bavuga ikinyarwanda, ntishire imbaraga mu kurwanya indi mitwe yitwaje intwaro nka za Mai Mai kandi nayo Ishingiye ku moko ndetse ikanavuga ko yafashe intwaro kugirango irengere amoko yabo!”
Abandi bunzemo bavuga ko, kuba Leta ya DRCongo yibanda cyane mu kurwanya M23 kurusha indi mitwe yitwaje intwaro izwi nka Mai Mai nayo ishingiye ku moko y’Abarega, Abandandi, Ababembe , Abahunde n’iyindi Bigaragaza ivangura rishingiye ku moko rikunze gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, kenshi na kenshi bakunze gufatwa nk’abanyamahanga baturutse mu Rwanda.
Banagaragaje uburyo ayo moko tuvuze haruguru( Mai Mai y’Abangirima) guhera mu 1993 ,yibasiye abanyekongo Bavuga Ikinyarwanda, bigatuma benshi muri bo bata ibyabo bahungira mu bihugu bituranyi nk’u Rwanda , Kenya, Uganda, Tanzaniya, Burundi n’ahandi ,ndetse kugeza ubu hakaba hakiri benshi batarabasha gutaha iwabo kubera iryo vangura bakorerwa n’andi moko kandi Leta irebera.
Bakomeza bavuga ko niba andi moko nk’Abarega, Ababembe, Abandandi , Abahunde bafite imitwe yitwaje Intwaro ishinzwe kurinda amoko yabo Leta ikaba idashyira imbara mu kuyirwanya , M23 nayo ni umutwe urwanira inyungu z‘Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bityo ko Leta ya DRCongo yagakwiye kuwuha agaciro ikamenya ko ari Abenegihugu ,maze ikicarana nabo bakagirana ibiganiro nk’uko iri kubigirana n’indi mitwe yose Yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRCongo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwanda Tribune.com