Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko umuceri wo mu Kibaya cya Bugarama wari waraheze ku mbuga kubera kubura abaguzi ugiye kugurwa n’Ikigo gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka gifatanyije n’inganda zo mu Bugarama.
Ni nyuma y’ uko iki kibazo cy’ umuceri w’ abaturage wari waraheze kumbuga gikomojweho n’ umukuru w’ igihugu mu cyumweru gishize ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’iy’abadepite, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba yaravuze ko yabonye kuri murandasi abaturage batabaza ko umuceri wa Bugarama uri kwangirikira ku mbuga.
Yagaragaje ko harimo uburangare kuko ari ikibazo cyari kimaze iminsi kivugwa ariko ntigikemuke kandi bamwe mu bayobozi bakizi, abandi ngo akaba yarasanze batakizi, ibintu yasobanuye ko ari uburangare bw’ abayobozi no kutita kunshingano cyane nko kumenya ibibazo abaturage babereye abayobozi bafite
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yavuze ko nyuma y’ inama yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, yiga kuri iki kibazo cy’umuceri wari warabuze abaguzi mu gihugu hose bafashe umwanzuro ko ugiye kugurwa n’ Ikigo gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka gifatanyije n’inganda z’ itunganya umuceri zo muri Bugarama mu karere ka Rusizi
Yagize Ati “Ejo Ikigo gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyaraje dukorana inama ubu tugiye murenge wa Muganza umuceri ugiye guhita upakirwa abahinzi bahite bishyurwa amafaranga yabo”. yakomeje avuga ko bitarenze kuri iki cyumeru tariki 18 Kanama, umusaruro wose uraba waguzwe kandi abaturage bagahabwa amafaranga yabo
Mu gihembwe cy’ihinga gishize, mu kibaya cya Bugarama cyo mu karere ka Rusizi honyine bejeje toni 7,000 z’ umuceri ariko toni 2,150 nizo zonyine zashoboye kugurishwa izindi zigumaho, ari nacyo cyatumye abahinzi bataba, dore ko ikindi gihembwe cy’ ihinga cyari cyikubisemo abaturage batarabona icyizere cyo kongera guhinga mugihe umusaruro wambere wari utarabonerwa isoko.
Rwandatribune.com