Umutwe w’ inyeshyamba za AFCM23 watanze impuruza ko leta ya Kinshasa nikomeza kuvogera ibice byigaruriwe n’ uyu mutwe, ibintu biza kurushaho kuba bibi kuko ngo aka ari agasuzuguro no gushaka kurenga kumasezerano y’ agahenge leta ya Kinshasa yumvikanyeho n’ u Rwanda.
Ibi ni ibikubiye mu itangazo ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC ryashize hanze kuri iki Cyumweru tariki ya 25/08/2024, aho ritanga impuruza ko mu birindiro by’iri huriro biri i Bunagana byagabweho igitero cy’ingabo za RDC gikoresheje indege ya Kajugujugu.
Muri iri tangazo rya AFC, rivuga ko indege y’intambara yo mu bwoko bwa Kajugujugu, ifite ibara rya gisirikare kandi y’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahagana isambiri z’ igitondo cyo kuri iki Cyumweru yabagabyeho igitero cyo mu kirere i Bunagana ahazwi nk’ibirindiro bikomeye mu bya Politiki by’iri huriro rya AFC ibarizwamo n’umutwe wa M23.
Iri tangazo ritangira rigira riti: “Turamenyesha buri wese ko indege y’intambara y’ubutegetsi bwa Kinshasa yohonyoye nkana uburenganzira bw’ikirere cyacu, muri iki gitondo cyo ku Cyumweru, itariki ya 25/08/2024. Ibi bigize ukurenga kumugaragaro ku masezerano yo guhagarika imirwano, ndetse kandi bigaragaza ubushotoranyi butakwihanganirwa.”
Iri tangazo rivuga kandi ko imiryango ibera imbere mu gihugu na mpuzamahanga ari abahamya bibyabyaye i Bunagana. Aha rero niho abasesenguzi bavuga ko ibi ari agasomborotso gakomeye kandi ko gashobora gutuma intambara irushaho gukomera.
Barimo Bwana Muhubiri Alex waganiriye na MCN nyuma y’ uko AFC yarimaze gushyira iritangazo ahagaragara yagize ati: Mwitegure ibigiye kuba,nti byoroshye. Hagiye kumvikana imirwano ikazeho kuko Congo irimo iragaragaza ko idashaka amahoro. Ikindi navuga buriya kuba AFC yavuze ngo ibi ni agasuzuguro ntubirebere aha hafi birabyara ibindi.”
Ni mugihe kandi bivugwa ko kuri iki cyumweru ingabo za M23 zafashe agace kitwa Kikuvo ko muri teritware ya Lubero, nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zari zabagabyeho ibitero muri ibyo bice.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko habaye imirwano ikaze kandi yanumvikanyemo imbunda ziremereye n’into, ariko ko ihuriro ry’Ingabo za leta ya Congo zagabye ibi bitero biza kurangira ziyabangiye ingata.
Hagati aho, impande zose zikomeje gushinjanya kurenga ku masezerano aho buri ruhande ruvuga ko urundi arirwo rwabanje kubagabaho ibitero.