Murukerera rwo kuri uyu wa 30 Nzeri 2022 mu murwa mukuru wa Burkina Faso i Ouagadougou humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu , hahita hakorwa umukwabu ukomeye kuko abasirikare bashyizwe ahantu hose.
Ibi bintu byabaye muri iki gitondo, byatumye abasirikare bashyirwa mu bice bitandukanye by’umujyi, kandi batangaza ko Perezida Paul-Henri Sandaogo Damiba ameze neza mugihe abaturage bari bahiye ubwoba.
Nk’uko byatangajwe na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, ngo abaturage bavuga ko urwo rusaku rwumvikanye mu bice bya Kosyam, mu ngoro y’umukuru w’igihugu ndetse no mu kigo cya gisirikare cya Baba sy, ahatuye perezida Sandaogo uri mu nzibacyuho yo kuyobora icyo gihugu.
Iraswa ry’inzi ntwaro z’imizinga rikimara kumvikana , ngo abasirikare bahise bashyira amabariyeri mu mihanda yerekeza ku nyubako zikomeye za Leta, ndetse banakuraho imirongo yumvikaniragaho Radio na Televiziyo by’igihugu.
Ibi bibaye bikurikira imyigaragambyo imaze iminsi mu mujyi wa Bobo-Dioulasso , aho basabaga ko Paul Henri Damiba uyobora iki gihugu yegura.
Muri Burkina Faso kandi bari mu bihe by’akaduruvayo, nk’aho mu minsi mike ishize, abantu batazwi bitwaje intwaro bateze imodoka zari ziherekeje abagiraneza bagemuye ibiribwa mu gace ka Djibo , Bica abantu 12 barimo na’abasirikare ba Leta bari barinze umutekano w’izi modoka.
Kugeza ubu Leta ya Burkina Faso ntacyo iratangaza ku birimo kuba muri iki gihugu.
Tariki ya 2 Mutarama 2022, nibwo Col Paul Henri Damiba wari ukuriye akanama ka Gisirikare ka(MPSR) yahiritse ubutegetsi bwa Roch Marc Christian Kaboré.
Umuhoza Yves