Hashize hafi imyaka itatu ingabo z’igihugu cya Uganda zifatanije n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zitangije ibikorwa bya gisirikare bihuriweho wiswe ‘Operation Shujaa.’
Ni umugambi wari ugamije gusenya umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ukorera mu burasirazuba bwa Kongo.
Igisirikare cya Uganda kivuga ko imfungwa zirenga 100 zabohojwe kuva iyo gahunda itangiye.
Umuvugizi w’igisirikare cya UgandaJenerali Felix Kulaijye yatangarije ijwi ry’Amerika ko hari byinshi bamaze kugeraho birimo guca intege ADF no kubohora abagizwe imbohe n’uwo mutwe.
Ariko nubwo ibyo bimaze kugerwaho, ADF yakomeje kugaba ibitero ku baturage ba Kongo. Raporo zerekana ko rimwe na rimwe ibitero bya ADF bihitana amagana.
Ingabo za Uganda zivuga ko nubwo rimwe na rimwe abarwanyi ba ADF bagabaga ibitero ku butaka bwa Uganda, hari benshi bishwe.
ADF, umutwe ukomoka muri Uganda umaze imyaka isaga 20 ukorera muri Kongo. Ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba na leta hamwe na Leta zunze ubumwe za Amerika.