Nyuma y’ aho Minisiteri y’ uburezi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo itangarije ko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 ugomba gutangira ku munsi w’ ejo hashize tariki 2 Nzeri 2024 haba amashuri abanza ndetse n’ ayisumbuye, mu ntara ya Beni nta mwarimu n’ umwe wigeze akandagira ku kigo abanyeshuri baraje bataha batize.
Mu mashuri ya Leta menshi yo mu mujyi wa Beni, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Abarimu ntibagaragaye ku mashuri, nubwo abanyeshuri bo bitabiriye ku bwinshi ariko biza kurangira basubiye mu ngo zabo ntamasomo bahawe .
Kuba aba barimu batagaragaye ku bigo by’ amashuri bagombaga kubatangiye kwigisha, impamvu ngo ni uko amashuri yatangiye batarahabwa agahimbazamusyi bamaze igihe kinini basabye leta kangana n’ amadorari 500 ya Amerika kuri buri mwarimu nkuko baherutse kubigaragaza babinyujije muri Sendika y’ abarimu mu ntara ya Beni.
Nyuma y’ amze abiri abanyeshuri bari mu birihuko ku munsi w’ ejo kuwa mbere bari babukereye mu mpuzankano zabo berekeza ku ishuri ariko icyaje gutangaza ni ukuntu bageze ku mashuri bagasanga abarimu benshi ba leta ntibari bahari, icyakora bamwe mu bayobozi b’ibigo bari bari mu biro byabo, bari kumwe n’ abarimu bake nabo batigeze bagir icyo bamarira abo banyeshuri.
Abanyeshuri bari bahari bitabiriye amasomo biriwe bazenguruka amashuri bikinira gusa barambiwe barataha ku rundi ruhande ariko, amwe mu mashuri yigenga, yo yatangiye amasomo nkuko bisanzwe ndetse Abarimu n’abanyeshuri bari bahari kandi amasomo arakomeza nkuko byari biteganijwe.
Ku ruhande rwe, Olivier Matsoro Lenge, umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ imyigishirize mu ntara ya Beni, akomeje kwibutsa abarimu inshingano zabo zo kurera abasaba kwitabira kugera ku bigo byabo, kugira ngo badahungabanya ingengabihe y’amasomo nk’ uko yateguwe.
Ibi bibaye mu gihe na none leta yari imaze igihe isaba abarimu bari mu buhungiro gutahuka bakerekeza mu bice bavuyemo kubera umutekano muke uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugirango bazashobore gutangiria igihe amasomo, ariko bo bakavuga ko batasubirayo mu gihe leta itarirukana umutwe wa M23 bahunze mu bice aba barimu basabwa gusubiramo.
Aba barimu bagasaba ko bakomereza amasomo yabo mu buhungiro dore ko n’ abanyeshuri benshi bangana na 90% by’ abagombaga gutangira amasomo yabo kuri uyu wa mbere mu ntara ya Beni bose bakiri mu buhungiro.
Icyitegetse Florentine
Rwanda tribune.com