Ku cyumweru tariki ya 08 Nzeri 2024 hagaragaye umurambo wa Kahendja Kacheche uri mu gihuru cyo mu mudugudu wa Bwesho mu gace ka Uvira gaherereye muri Kivu y’Amajyepfo.
Abaturage bo mu mudugudu wa Bwesho batunguwe n’ibyabaye ku muyobozi wabo bavuga ko nta makimbirane yagiranaga n’umuryango we kuburyo byamutera kwiyahura.
Abaturage bakeka ko ngo amakimbirane ari mu butegetsi ariyo ari gutuma habaho ubu bugizi bwa nabi, gusa bagaragaje ko bababajwe n’umuyobozi wabo wapfuye muri ubwo buryo.
Mbere Yuko uwo mugabo agaragara yapfuye yari yabanje gushimutwa aho bivugwa ko yasanganwe ibimenyetso byo kunigwa.
Abaturage bavugako bamagaye ibyo bikorwa byubugizi bwa nabi byongeye kugaragara muri ako karere ka Kivu y’Amajyepfo.
Bamwe mu baturage Kandi bakeka ko ubwo bugizi bwa nabi bwaba bwarakozwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, kubera amakimbirane yari asanzwe hagati yabo n’uwo muyobozi mbere y’uko ashimutwa.