Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira demokarasi ya congo (FARDC) n’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) kuva ku wa mbere, 30 Nzeri, bateraniye i Fort Port (Uganda) kugira ngo zisobanure ingamba nshya zo gukurikirana no kurandura inyeshyamba za ADF, zikorera muri Kivu y’amajyaruguru muri Ituri.
Izi ngabo kandi zirimo gusuzuma ibikorwa bya gisirikare bihuriweho hagamijwe gushimangira umutekano muri kano karere.
Iyi nama iyobowe na Jenerali Kayanja Muhanga, umuyobozi wa UPDF yishimiye ubwitange bw’ibihugu byombi bwo kurandura ADF, umutwe witerabwoba wa ADF uhungabanya umutekano w’akarere.
Nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare abitangaza, Jenerali Bruno Mandevu, umuyobozi w’ibikorwa bya Sokola 1 Grand Nord, na Nyembo Abdallah, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa muri Ituri, ni bo bahagarariye FARDC muri iyo nama.
Berekanye inkuru irambuye ku bikorwa bahuriyemo barwanye umutwe wa ADF, bagaragaza iterambere rigaragara, cyane cyane mu burasirazuba, aho ingabo z’ubumwe zashoboye guca intege ibirindiro by’izo nyeshyamba.
Icyakora, nubwo hari ibyagezweho, ADF irashaka kongera guterana mu Burengerazuba, hafi y’umugezi wa Asefu-Ituri, ndetse no mu majyaruguru ya Lolwa na Bahaha.
Binavugwa Kandi ko itsinda ry’izo nyeshyamba riri mu murenge wa Bapere, mu karere ka Lubero.
Amakuru aturuka mu gisirikare yemeza ko ibiganiro bikomeza kugeza ku wa gatatu, bigomba gufata ibyemezo bifatika bigamije kongera ingufu mu guhanagura uyu mutwe witwaje intwaro burundu.
ADF ni umutwe witerabwoba urwanya ubutegetsi bwa Uganda ukaba ukorera mu mashyamba ya Congo.
Rwanda tribune.com