Muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma bwa mbere habereye inama yahuje abagaba b’ingabo zo mu muryango w’ibihugu bya Afrika y’Amajy’epfo (SADC).
Ibiganiro byabo byibanze ku gusuzuma ibikorwa by’ingabo zabo zoherejwe muri iki gihugu cya RDC.
Ni nama yateranye ku itariki ya 01/10/2024, ikaba yari igamije kurebera hamwe imikorere y’Ingabo z’uyu muryango zoherejwe mu butumwa mu Ntara ya Kivu Yaruguru, nyuma y’amezi agera kuri 11 ubu butumwa butangiye, nk’uko byatangajwe na Major Gen Ibhrahim Mike Muhona.
Mu bindi iyi nama yarebeye hamwe nikubijyanye n’ibikoresho bya gisirikare abasirikare bari muri ubu butumwa bakoresha.
Aba bayobozi ba gisirikare bo mu bihugu byo mu muryango wa SADC baganiriye no ku mbogamizi ingabo zabo zahuye nazo ku rugamba bavuga n’uko hafatwa izindi ngamba nshya.
Major Gen Muhona yagize ati: “Nyuma yo kubona ibyakozwe muri manda y’umwaka umwe, ndetse ugiye kurangira ni muri urwo rwego abayobozi bacu basabye ko twakora iryo suzuma tutitaye ku byagezweho gusa ahubwo hanasuzumwa n’imboganizi twagiye duhura nazo”.
Ingabo za SADC zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo n’izo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzaniya. Umuyobozi mukuru w’izi ngabo yagize ati: “Nyuma yo guterwa kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, SADC yahisemo kohereza ingabo ziturutse muri Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzaniya kugira ngo zunganire Ingabo za FARDC mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’itwaje intwaro cyane uwa M23″.
Ku rundi ruhande, Abanyekongo bavuga ko izi ngabo za SADC nta kintu na kimwe zigeze zihindura kuko intambara bahanganyemo n’umutwe wa M23, byibuze nta n’agace gato zigeze zambura uyu mutwe, ahubwo ko wo ukomeza kwigarurira ibindi bice barebera.
Imitwe y’itwaje intwaro ibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibarirwa kuri 30.
Rwanda tribune.com