Ku cyumweru, tariki ya 6 Ukwakira, perezida w’imiryango itegamiye kuri leta i Lubero ho muri Kivu y’Amajyaruguru, Muhindo Tafuteni, yatangaje ko abahunze intambara ya M23 bagenda batahuka buhoro buhoro aho abantu benshi bavanywe mu byabo bari bahunze imijyi imwe n’imwe yo mu majyepfo.
Nk’uko akomeza abitangaza ngo imibereho mibi y’ahantu impunzi zari ziri yatumye aba bantu bakuwe mu byabo n’intambara basubira mu midugudu yabo ikirimo umwanzi.
Bwana Tafuteni ati
“ Gutaha byatangiye muri Kanama, kubera ko imibereho y’abavanywe mu byabo itoroshye”.
Bamwe bahisemo kugaruka kugira ngo bakurikiranire hafi ibyabaye by’umwihariko abaturuka mu bice bikigenzurwa na FARDC nka Alimbongo, Busorobya, Kasingiri, Lubango, na Bingi, bagenda bagaruka mu byabo buhoro buhoro ”.
Yavuze kandi ko abantu bimuwe mu turere kuri ubu dukorerwamo na M23, nka Kirumba, Kayina na Kanyabayonga.
Yerekana ko abandi bantu baturuka i Butembo, Musyenene, Kyambogho, na Lubero, bashaka gusubira mu mirima yabo iherereye mu burasirazuba no mu burengerazuba bwa zone ikoreramo.
Rwanda tribune.com