Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubahiriza ibyo bwemeranyijeho na Leta y’u Rwanda bishingiye ku masezerano y’i Luanda.
Amabasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu muryango w’Abibumbye, Linda Thomas Greenfield, tariki 07 Ukwakira 2024 yagejeje ubusabe kuri minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, kubahiriza amasezerano leta ya Congo yagiranye n’iy’u Rwanda.
Ubu busabe bugira buti: “Amabasaderi Thomas Greenfield yashimiye minisitiri Kayikwamba Wagner ku bwinshingano yahawe, asaba Guverinoma ya Kinshasa kuguma mu murongo w’ibyo yemeye mu biganiro by’i Luanda”.
Ubu busabe bunasobanura ko Ambasaderi Greenfield yagaragaje ko uburyo bwo guhagarika imirwano bukwiye gukomeza kubahirizwa, nk’uko byemejwe mu nama yahuje RDC n’u Rwanda.
Usibye ibyo, Greenfield yagaragaje kandi ko ari ngombwa ko RDC n’u Rwanda bikomeza ibiganiro bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere, yizeza ko Amerika yiteguye gutanga ubufasha mu biganiro by’amahoro.
Repubulika ya demokarasi ya Congo isabwe kubahiriza ibyo yemeye nyuma yaho tariki ya 14 Nzeri 2024, ubwo ibiganiro bya Luanda byari byasubukuwe , minisitiri Kayikwamba yanze uburyo bwateguwe na Angola bwo gusenya burundu umutwe wa FDLR.
Minisiteri Kayikwamba yaje kwanga ubu buryo, mu gihe raporo zitandukanye za LONI zigaragaza ko ingabo za RDC zikomeje gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu mirwano bahanganyemo na M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Icyakoze, nyuma habayeho ubwumvikane buke, Angola yagaragaje ko yateganyije ikindi cyiciro cy’ibiganiro bya Luanda bizaba muri uku kwezi turimo.
Uru hande rwa Angola rugaragaza ko rwifuza ko intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zazagera ku gisubizo kirambye, ndetse ku buryo byafasha ko perezida João Lourenço ahuza perezida w’u Rwanda n’uwa RDC, bakaganira ku masezerano y’amahoro arambye hagati y’ibihugu byombi.
Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo ishinjwa gukorana n’umutwe witerabwoba wa FDLR binemezwa n’umuryango w’abibumbye, na yo igashinja Leta y’u Rwanda gufasha M23 gusa u Rwanda rwo ruhakana ibi birego rukavuga ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe wayogoje leta ya Congo.
Rwanda tribune.com