Muri Burkina Faso abashyigikiye ingabo zakoze coup d’etat bigabije imihanda banatwika ambasade y’Ubufaransa, hanyuma bangiza ibikoresho by’ambasade byinshi.
Ibi byabaye kuri uyu wa 01 Ukwakira 2022 ubwo urubyiruko rushyigikiye umutwe washyizweho na Capitaine Ibrahim Traoré, Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration (MPSR), ni bo bigabije inyubako ambasade y’Ubufaransa ikoreramo baratwika, ndetse banamenagura ibirahuri.
Abaturage bashinja Ubufaransa guha ubuhungiro Lt Col Paul-Henri Damiba wahiritswe ku butegetsi n’itsinda ry’abasirikare riyobowe na Capitaine Ibrahim Traoré.
Ubufaransa ariko bwamaganye bwivuye inyuma iyo myigaragambyo igambiriye kwangiza ibikorwa byabwo muri Burkina Faso.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa yasohoye itangazo rivuga ko ibikorwa bigambiriye kwangiza ibirango byabwo muri Burkina Faso budashobora kubyemera.
Itangazo risaba inzego zibishinzwe kurinda ibyo birango hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yagize ati “Umutekano w’abaturage bacu uri imbere y’ibindi byose. Twabahaye ibimenyetso by’uko bagomba kwitwararika, kandi bakaguma mu ngo zabo kugera hatanzwe andi mabwiriza.”
Iri tangazo rivuga ko hagiyeho itsinda rishinzwe kwiga kuri ibi bibazo muri Ambasade, ndetse n’i Paris ikigo gishinzwe kwita ku bibazo ngo kirakurikirana ibirimo kuba.
Kuri uyu wa Gatandatu, i Ouagadougou humvikanye amasasu, amasasu abasirikare bafashe ubutegetsi bagashinja Lt Col Paul-Henri Damiba kuba we n’abamushyigikiye bashakaga kwisubiza ubutegetsi.
Iki gihugu gisa n’ikirangwa n’amakudeta, kuko iyi ibaye inshuro ya 10 habaye Kudeta (Coup d’Etat) ugasanga buri wese yifuza kuyobora iki gihugu bitewe n’icyo ashinja mugenzi we.
Umuhoza Yves