Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru , abapolisi bo mu mujyi wa Bruxelles barashe ku modoka yari yinjiye mu mujyi ,nyamara bivugwa ko iyi Modoka yagonze umugenzuzi wa polisi. Ubushinjacyaha bw’i Buruseli bwatangarije Belga ko umushoferi w’iyi modoka yakomeretse bidakabije.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’i Buruseli, Willemien Baert, yatangaje ko ati: “Abapolisi b’i Buruseli bahamagajwe ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mu kabyiniro kari hafi aho.” “Abapolisi bahageze, umumotari yahise yinjira mu modoka ya polisi, hanyuma atangira kuyitwara yereza k’umugenzuzi, hanyuma nawe ahita atangira kurasa.
Bakimara kumurasa imodoka yarakomeje, ariko ibasha guhagarikwa nyuma yigihe gito, maze umushoferi wari warashwe mu kuboko ajyanwa mu bitaro. Ubushinjacyaha bumaze kumenya ukuri, bwatangiye iperereza.
Umuvugizi akomeza avuga ati: “twohereje impuguke mubijyanye n’iperereza.” Hashyizweho kandi umuganga w’inzobere kugira ngo agenzure ubuzima bw’uwarashwe.
Muri iri Perereza rihambaye, Ababigizemo uruhare bose n’abatangabuhamya bose bazabazwa, kandi amashusho yose agaragara azasesengurwa. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyateje ibi bibazo byose.
Umuhoza Yves