Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse kuwa 22 Nzeri 2022,yashimangiye ko FDLR igikorana na FARDC, inashinja Umutwe wa M23 kwica abasivili 43 ubaziza gutanga amakuru ku gisirikare cy’igihugu (FARDC) .
Iyi Raporo ikomeza ivuga ko hagati ya tariki ya 17 Kamena n’iya 31 Kanama 2022,ngo M23 yishe abagabo 26, abagore 8 n’abana batatu inakomeretsa benshi ibaziza gutanga amakuru kuri FARDC.
Iyi Raporo kandi yongeye gushimangira imikoranire ya FDLR n’Igisirikare cya Congo, aho ivuga ko FDLR na Mai Mai Nyatura bahawe umurenganzira na FARDC bwo gushaka abarwanyi bashya mu rwego rwo kuzayifasha mu rugamba bitegura guhanganamo na M23.
Kugeza ubu abantu 184,420 bamaze guhunga imbere mu gihugu, naho abandi 42,723 bahungiye mu gihugu cya Uganda kuva umutwe wa M23 wakongera kugaba ibitero.
Iyi Raporo ikomeza ivuga ko nubwo M23 nayo yishe abantu, ariko ikiri inyuma mu kwivugana benshi ugereranije na n’imitwe nka ADF na CODECO yishe abantu 182 muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi Raporo igaragaza ko muri rusange imitwe ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yishe abarenga 100, aho Mai Mai Nyatura yishe 84 naho ACPLS yica 26.