Hagiye gushira icyumweru ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zirwamiye amajanja mu gace ka Ntamugenga gafatwa nk’amarembo y’ingenzi yerekeza mu matware ya M23.
Izi ngabo za FARDC ziri i Ntamugenga ziganjemo, abasirikare barinda umukuru w’Igihugu bava mu mutwe udasanzwe. Binavugwa ko muri aba barwanyi basa nabiteguye urugamba rukomeye barimo n’inkoramutima za FARDC zaturutse mu mitwe 6 bagiranye amasezerano y’ubufatanye.
Ni mu gihe bavuga ko biteguye kugaba ibitero ku birindiro bya M23 i Kabindi. Aha i Kabindi kandi M23 imaze iminsi yimura abaturage bahatuye ibasaba ko baba bahungiye mu bice bya Tchengerero na Bunagana kuko ngo isaha n’isaha aka gace gashobora guhinduka isibaniro ry’intambara ikomeye izahuza uyu mutwe n’Ingabo z’igihugu.
Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe ko, ingabo z’u Burundi zari mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo zatangiye kuzamuka, aho bivugwa ko zaje mu majyaruguru mu guha ubufasha FARDC yiteguye kwirukana M23 mu mujyi wa Bunagana.
M23 yafashe umujyi wa Bunagana kuva kuwa 13 Kamena 2022, nyuma y’imirwano ikaze yayihanganinshije n’ingabo z’Igihugu.
Ijsho ryundi ntirikurebera umugeni aBarundi, FDLR , RUD urunana, FPP abajyarugamba , abaNyatura, na Maimai zose nizo zizaranfura M23 mugihe ingabo za Leta zananiwe kunyeganyeza ngaho nibabarwaneho ark ubwo nizereko bazahaguma milele na milele