Umutwe wa M23 uhanyanye n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, wafashe uduce two muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 19/01/2025 ni bwo abarwanyi ba yobowe na Maj Gen Sultan Makenga babohoje agace ka Rugeshi na Buhovu.
Utu duce duherereye ku musozi munini wa Bukumba uri mu birometero bike n’umujyi wa Minova uzwi kwariwo munini muri teritware ya Kalehe.
Iyi nkuru ivuga ko M23 yafashe turiye duce nyuma y’imirwano ikomeye yayihanganishije na FARDC n’abambari bayo barimo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro b’Abazungu baturutse i Buraya no muri Aziya.
Uyu mutwe ufashe Rugeshi na Buhovu, mu gihe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 18/01/2025 wari wigaruriye kandi agace ka Lumbishi ko muri village ya Numbi muri grupema ya Buzi, cheferie ya Buhavu muri teritware ya Kalehe muri iyi ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
M23 yinjiye muri Kivu y’Amajy’epfo mu gihe yari iheruka kwigarurira uduce twinshi two muri teritware ya Masisi harimo ko yanigaruriye umujyi mu nini w’iyi teritware, n’utundi two muri Lubero, Walikale, Nyiragongo n’ahandi.
Hagataho, ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, zikomeje guhunga ziva muri Kalehe zigana i Bukavu ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Biranavugwa kandi ko uyu mutwe waba ushaka kwigarurira umujyi wa Goma na Bukavu.