Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Centrafrique, yihanije Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iherutse gutangaza ko Ingabo z’u Rwanda ziturutse muri Centrafrique zagaragaye ku butakja bwayo mu Ntara ya Ubangi y’Amajyepfo.
Minisitiri Sylvie Baïpo Temon yavuze ko yamaganye ibinyoma bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , bikwirakwizwa na Ambasaderi wayo muri Centrafrique , Esdras Bahekwa Kambale afatanije n’ubutasi bw’igihugu cye ANR.
Ambasaderi Kambale aherutse kwandikira ibaruwa ubuyobozi bwa Centrafrique asaba kwitondera kohereza ingabo z’u Rwanda hafi y’imipaka ihuza Centrafrique na RD Congo.
Ni nyuma yaho urwego rw’Ubutasi muri RD Congo(ANR) rwari rwatangaje ko ingabo z’u Rwanda zigera ku 150 zimaze iminsi zikambitse ku butaka bwa Terirwari ya Libenge y’Intara ya Ubangi y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Sylvie Baïpo Temon yavuze ko amakuru yuzuye ibihuha yakwirakwijwe na Ambasaderi Kambale ashobora guteza urujijo ku baturage.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter , Minisitiri Sylvie Baïpo Temon ,Yagizi ati:” Gukwirakwiza amakuru y’Impuha byateza urujijo mu baturage, ariko ukuri ko kukaguma ari ukuri”
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique ziri mu zirinze umupaka uhuza iki Gihugu na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , aho zifite icyicaro mu ntara ya Moungoumba.
Kandi RDC ishatse yareka kwiyenza ku bindi bihugu cyane cyane u Rwanda. RDC ireke kwifata nka bajeyi mu bikomeye.
Ntabwo RDC ishora kutegeka ibindi bihugu aho bishyira ibirindiro by’ingabo zabyo mu gihugu cyabyo.
Nabonye wa muperezida w’ibitama n’umutwe munini yashyizeho umugaba mukuru w’ingabo ashyiraho ufite inda nini cyane wanifuje gukubagana asaba uruhushya rwo gutera urwanda. bivuze ko ashobora kwikoza agati gashyushye ku ibya akarasa ku rwanda rukamumena inda.