Abategetsi b’inyeshyamba muri Tigray bavuga ko bavanye ingabo zabo mu turere bigaruriye mu gace ka Amhara mu majyepfo kugira ngo bahangane n’igitero cyagabwe n’ingabo za Etiyopiya na Eritereya mu majyaruguru.
Nyuma y’amezi atanu y’amahoro, imirwano yongeye gutangira mu mpera za Kanama hagati ya guverinoma ya Etiyopiya , ishyigikiwe n’ingabo n’imitwe yitwara gisirikare yo mu karere ka Amhara bongera guhangana n’inyeshyamba za Tigrayan.
Icyakora kugeza ubu Ubutegetsi bwa Asmara, umwanzi warahiye abayobozi b’inyeshyamba za Tigray, na bwo buri buzaze gutanga amaboko kungabo za Etiyopiya, nk’uko byagenze mu cyiciro cya mbere m’Ugushyingo 2020, icyo gihe izi ngabo za Eritereya zashinjwe ibyaha byinshi birimo n’ibyo guhohotera abantu, hamwe no gufata ku ngufu.
Uyu mwanzuro wafashwe n’izi nyeshyamba wo kwimura izi nyeshyamba umaze iminsi itatu ushyizwe mu bikorwa, ngo ni uburyo bwiza bwo kujya kurwanya abo basirikare bishyize hamwe baherereye mu majyaruguru.
Umuhoza Yves