Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ikomeje gutsemba ivuga ko idateze kwicarana n’umutwe wa M23 Umaze igihe uyotsa igitutu ,kugeza wigaruye tumwe mu duce twingenzi tugize Teritwari ya Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu mpera z’icyumweru tuvuyemo ,Georges Nzongola Ntalaja uhagarariye DR Congo muri ONU, aheruka Gutangaza ko igihugu cye kitazigera kigirana ibiganiro n’umutwe wa M23 wayitangije ho intambara ,ahubwo Asaba uno muryango gushyira igitutu kuri M23 ,ikava mu duce imaze amezi arenga atatu yigaruriye nta yandi mananiza.
Imbere y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku Isi, Georges Nzongola akomeza uvuga ko M23 ari umutwe w’Abanyamahanga baturutse mu Rwanda ,bityo ko ONU yareka gukomeza guhumiriza , ahubwo igakemura ikibazo cya M23 igendeye ku byifuzo bya Guverinoma ya DR Congo.
Mu mvugo isa neza nk’iya Sebuja Perezida Felix Tshisekedi , Georges Nzongola imbere y’Akanama gashinzwe Umutekano ku Isi yavuze ko ari u Rwanda rwateye DR Congo rwihishe mucyo yise “M23”.
Yagize ati:” Ntago Guverinoma ya DR Congo iteze kugirana ibiganiro na M23 . ni Abanyarwanda baduteye bihishe Inyuma ya M23.
Ubu bushotoranyi ntago ari ubwo kwihanganira kandi akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku Isi ,gakomeje guhumiriza kuri kino kibazo.
Turasaba ONU kotsa igitutu M23 i kava mu duce imaze igihe yarigaruriye ndetse bigakorwa mu buryo Bugendanye n’ibyo guverinoma yacu yifuza. ONU igomba kujya ku rugande rwa Guverinoma ya DRCongo”
Ku rundi ruhande ariko, hari ababona ko kwanga ibiganiro na M23 bitazapfa korohera Ubutegetsi bwa DR Congo, ahubwo bishobora gatuma intambara irushaho gukomera ikaba ishobora no kwagukira mu bindi bice bigize Intara ya Kivu y’amajyaruguru, nk’uko M23 yakunze kubitangaza ivuga ko FARDC nikomeza kubagabaho Ibitero nabo bazayisubizanya ubukana bakaba bafata n’ibindi bice ikoresha ibarasaho mu rwego rwo kwitabara .
M23 kandi, yakomeje gutsemba ivuga ko mu gihe Ubutegetsi bwa DR Congo butemeye ibiganiro, nayo idateze Gusubira inyuma ndetse ko niba ari intambara Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bushaka M23 yamaze kwitegura neza cyane.
Ibi kandi, biza bishimangirwa n’icyifuzo cy’Umuryango w’Abibumbye (ONU), Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ,u Bufaransa n’ibindi bihugu by’ibihangange bikomeje gusaba Ubutegetsi bwa DR Congo kuva ku izima Bukicarana na M23 bakagirana ibiganiro ,ngo kuko ariyo nzira yonyine yatuma intambara hagati y’impande zombi ihoshya.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com