Umusirikare wo mu ngabo za Leta FARDC yishwe hamwe n’umugore wa mugenzi we , ubwo bafatwaga barimo gusambana.
Uyu musirikare utatangajwe amazina ngo yasanze umuore wa mugenzi we ari gusambana n’undi musirikare hanyuma ahamagara uwasambanyirizwaga umugore araza ahita abashora mo urufaya rw’amasasu Arabica.
Ibi ngo byabaye kuri uyu wa 02 Ukwakira 2022 mugitondo mu masaha ya samunani z’igitondo nibwo humvikanye urufaya rw’amasasu, hanyuma abahuruye basanze inzu irangaye, babanza gutinya kwinjiramo bajya guhuruza umuyobozi w’aka gace ngo aze atabare.
Nk’uko tubikesha Lesvolcanews.net ngo uyu musirikare basanze amasasu akimurimo ndetse n’umugore n’uko, bajyana imirambo mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rutchuru. Nibyo koko ngo ibikundanye birajyana.
Umuhoza Yves
Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,Sida,Gukuramo inda, kwicwa,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 18 havuga,nta muntu ukora ibyo Imana itubuza ugira amahoro.Nubwo abantu bo babona ko biba ari byiza.Abakora ibyo Imana itubuza bizababuza ubuzima bw’iteka muli paradizo no kuzuka ku munsi wa nyuma.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko baba bitabye imana.